AmakuruImikino

Muri RS Berkane ibura amasaha make ngo icakirane na APR FC hatangiye kugaragaramo urunturuntu

Harabura amasaha macye ikipe ya RS Berkane ikakira APR FC mu mukino wo kwishyura uzatanga ikipe izajya mu matsinda ya TOTAL CAF Confederations Cup.

Mbere y’uko amasaha y’uyu mukino agera aho uzatangira Saa Kumi zo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, mu ikipe ya RS Berkane haravugwamo umwuka mubi hagati y’umutoza n’ubuyobozi bw’ikipe.

Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Morocco ni uko ubuyobozi bwa RS Berkane burangajwe imbere na Hakim Ben Abdellah ntabwo bushimishijwe n’imitoreze ya Jean Florent Ibenge ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe RS Berkane yaba itageze mu matsinda, uyu mutoza yahita yirukanwa bwangu kuko umusaruro we muri shampiyona nawo ntabwo uhagaze neza kuko mu mikino 12 ya shampiyona iyi kipe ifitemo amanota 19 gusa bisobanuye ko yatakaje amanota 17 yose.

Iyi kipe izakirira APR FC ku kibuga kitariho abafana bitewe no kwirinda ubwoko bushya bwa COVID-19 bwitwa ‘OMICRON’, iyi kipe kandi izakina idafite umukinnyi ngenderwaho witwa Hamza Regragui wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza.

Indi nkuru bisa

Umuyobozi wa APR FC Lt.Gen Muganga Mubarakh yagize icyo avuga ku mukino uzayihuza na RS Berkane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger