AmakuruImikino

Muri AS Muhanga ibintu byifashe nabi

Mu ikipe ya AS Muhanga ibintu bikomeje kugenda nabi nyuma y’uko iyi kipe igiye kumara amezi agera kabakinnyi bashimangira ko bitgira uruhare rukomeye rwo gutuma batitwara uko bikwiye.

Amakuru yahamirijwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko bagiye kumara amezi ane badahembwa.

Abakinnyi b’iyi kipe ngo baheruka guhabwa umushara w’ukwezi kwa Nzeri 2019, bivuze ko amafaranga y’amezi yakurikiyeho batigeze bayahabwa.

Nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, ni uko n’impamvu barimo gutsindwa bya hato na hato ari uko batemeze neza mu mutwe bafite ibibazo bishamikiye ku kuba batarahabwa amafaranga yabo.

Yagize atintakubeshye amezi abaye 4 tutazi icyitwa umushahara, ntabwo nkubeshya ubaze n’abandi, nta kintu ubuyobozi butubwira uretse kudusaba kwihangana, ubwo wakorera muri ubwo buzima bakitega ko wabaha umusaruro bashaka?”

Uretse uyu mukinnyi kandi, umwe mu bantu baba hafi y’iyi kipe, uyikurikirana umunsi ku munsi na we yahamije aya makuru, yavuze ko bahembwe amafaranga y’ukwezi kwa 9, ngo nayo bayahawe mu Gushyingo 2019 ubwo babishyuraga ikirarane cy’ukwezi kumwe mu mezi 3 bari babafitiye.

AS Muhanga yagize igice kibanza cyiza cya shampiyona, yatangiye nabi imikino yo kwishyura aho imaze gutsindwa imikino yose uko ari 2, batsinzwe na Musanze ndetse na Gicumbi. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23.

Andi yaje kugaragara ni uko abakinnyi bose iyi kipe yaguze batarabona amafaranga baguzwe ‘recruitment fees’.

Umuyobozi w’iyi kipe, Ndayisaba Jean Damascene ntakintu aratangaza ku makuru akomeje kumvikana mu ikipe ayoboye.

AS Muhanga ni ikipe ifashwa n’akarere ka Muhanga, kakaba karageneye iyi kipe ingengo y’imari ingana na miliyoni 40, benshi bakaba banemeza ko zishobora kuba ziri mu marembera zaramaze gukoreshwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger