AmakuruUrukundo

Mukobwa: Ntuzakore aya makosa akorwa n’abakobwa benshi kugirango abasore bakundana bihutishe ubukwe

Hari ubwo usanga umukobwa n’umuhungu bakundana ndetse bamaranye igihe kinini mu rukundo, maze umukobwa akabona umusore bakundana nta gahunda y’ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo. Ibi bituma abakobwa bakora ibishoboka kugira ngo ubukwe bube vuba.

Dore ibintu bibi bifatwa nk’amakosa abakobwa bakora kugira ngo abasore bakundana bihutishe ubukwe nk’uko Elcrema ibitangaza:

1. Kuryamana

Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n’umusore ariko batararyamana, maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana nawe kandi kenshi gashoboka, yibwira ko aribwo buryo bwo kumwereka urukundo maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba. Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari n’ubwo batabana, ndetse bakaba banahakurizamo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’izindi.

2. Kwiteza inda

Umubare munini w’abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo, ariko abenshi ntibibahira kuko hari n’ubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

3. Kuvuga ubukwe cyane

Usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n’abasore bakundana, bakabibwira abantu bose b’inshuti n’imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira. Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibyabo ndetse bamubaza ubukwe ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy’ubukwe, ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

4. Kurata ubukire

Hari abandi bakobwa usanga bazi ko abahungu bakunda ubutunzi, maze bakajya biyemera amafaranga n’imitungo badafite kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba, byaba na ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye. Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba, ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene bukaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

5. Guhindura idini

Hari ubwo umukobwa aba akundana n’umusore badahuje idini n’imyemerere, ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n’ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba, rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba umukobwa agasubira mu idini yahozemo cyangwa rimwe na rimwe akagira isoni zo kurisubiramo ngo batamuseka.

Ibi ni bimwe mu by’abakobwa bakora iyo bakundanye n’abasore igihe kirekire bakabona nta gahunda y’ubukwe ya vuba kandi bo babukeneye, maze bagatangira gushaka uburyo bafata umwanzuro kandi akenshi ntibibahire, bwanaba nyuma yaho hakazaba ingaruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger