Amakuru ashushye

Muhanga: Umuforomo ukurikiranweho guha abarwayi ba COVID-19 impapuro bagataha

Umuforomo wo ku Kigo nderabuzima cya Kabgayi akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gutanga inyandiko mpimbano ku barwayi ba COVID-19 bagataha kandi bakirwaye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thiery avuga ko uyu mukozi afunzwe azira gukora inyandiko mpimbano zirebana n’abarwayi ba COVID-19.
Yagize ati:”Arashinjwa inyandiko mpimbano zitavugisha ukuri agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru bafite ari uko uyu moforomo yagiye yandikira abarwayi ba COVID-19 ko ntayo bafite, akabaha impampuro batahana.
Gusa uyu muyobozi avuga ko nta genzura bakoze rigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ukuri cyangwa ikinyoma ko inzego zibishinzwe ari zo zizabigaragaza mu iperereza rizakora.

Muvunyi yavuze ko ubusanzwe uyu mukozi nta makosa y’akazi asanganywe. Gusa akavuga ko umuntu ari mugari, ko byashoboka ko iki cyaha ashinjwa yaba yaragikoze koko.

Uyu Muforomo mbere y’uko afatwa yabanje gusimbuka igipangu avunika ivi, ubu arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, ariko aracyakurikiranywe n’Ubugenzacyaha, butegereje igihe azakirira akabona gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko iyo guhimba, byakozwe n’Umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’uwundi ushinzwe umurimo w’Igihugu, ahanishwa igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’amafanga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miriyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri byo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger