AmakuruImikino

Jose Mourinho uherutse guhabwa akazi na AS Roma agiye kwirukana abakinnyi 8 barimo amazina akomeye

Umutoza mushya wa AS Roma,Jose Mourinho biravugwa ko nyuma yo gutangira gukoresha imyitozo abakinnyi b’iyi kipe yahawe, hari abo atakunze akaba ariyo mpamvu abagera ku munane barimo amazina akomeye yitegura kubereka umuryango usohoka.

Jose Mourinho yakoresheje imyitozo ya mbere muri AS Roma kuri uyu wa kane, ariko hari abakinnyi atashimye urwego bariho ariyo mpamvu yitegura kurekura abagera ku 8.

Ikinyamakuru Sky Italia yavuze ko abakinnyi bagiye kurekurwa barimo Pedro, Justin Kluivert, Steven Nzonzi na Robin Olsen.

Abandi bakinnyi bashobora kurekurwa barimo Ante Coric, Davide Santon na Federico Fazio.Aba bakinnyi bashobora kutongera kwemererwa gukora imyitozo.

Mu bakinnyi ikipe ya AS Roma yifuza barimo Granit Xhaka na Rui Patricio kugira ngo bazamure urwego bave ku mwanya wa 7 barangirijeho muri Serie A ishize.

Icyakora Jose Mourinho yavuze ko nta mukinnyi n’umwe yavuganye nawe mu bahari ku bijyanye n’ahazaza habo.

Ati “Nta n’umwe turavugana.Mushobora kubyemera cyangwa se ukabyanga ariko nta n’umwe twavuganye.”

Mourinho yahawe amasezerano y’imyaka 3 yo gutoza ikipe ya AS Roma asimbuye Paulo Fonseca mu kwezi kwa 5.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger