AmakuruPolitiki

Muhanga: Polisi yarashe umugabo wari wikoreye Inka ibaze

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20 zo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2024, Umupolisi ukorera mu Karere ka Muhanga, yarashe umugabo wari uvuye kwiba Inka y’umuturage, ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari muri aka Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse igikapu bibiri byuzuyemo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.

Ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”

Gihana avuga ko nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga. Gitifu Gihana avuga ko bageze mu Kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger