AmakuruPolitiki

Muhanga: Mucoma yagiriye irari uruhinja rw’imyaka 3 y’amavuko

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga imukurikiranyeho gusambanya umwana w’imyaka itatu(3) y’amavuko.

Umugabo yari asanzwe yotsa inyama mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Remera muri Nyamabuye.

Yafashwe mu mpera z’Icyumweru gishize biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uwo mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gushakisha ukekwaho ashyikirizwa Inzego z’ubutabera.

Yagize ati “Twamenye ayo makuru twihutira kumushakisha arafatwa ashyikirizwa Inzego zishinzwe kugenza ibyaha kugira ngo akurikiranweho iki cyaha acyekwaho.”

Nshimiyimana yibutsa ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubarinda ihohoterwa aho ryaturuka hose.

Bivugwa ko uyu mugabo yigeze kubana n’umugore baza gutandukana.

Src:Imvaho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger