AmakuruUbukungu

Muhanga: Abacuruza imboga bagiye kubakirwa ahandi hantu ho gukorera murwego rwo kubagabanyiriza ubukode

Urugaga rwabikorera (PSF) muri Muhanga ruremeza ko rugiye kwimura abacuruzi b’imboga rukabimurira hasi mugice cyo hasi kigiye kubakwa kuko hejuru babangamiwe nuko hashyuha.

Abo bacuruzi bavuga ko ubushyuhe bubicira imboga n’imbuto bigatuma bipfa vuba bimwe bikanabora kubera ko ntamuyaga uhagije uhagera bizorohereza kandi ababa bikoreye imifuka irimo ibicuruzwa kimwe nabaza kubahahira.

Hashize amezi abiri isoko rishya rya Muhanga ritangiye gukorerwamo ndetse isoko rishaje rikaba rigiye kubakwa mo ububiko bunini bwibicuruzwa.

Umuyobozi wakarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko isoko rishya rya Muhanga ari umushinga bafanyije n’abikorera ndetse rikaba ryarahinduye ishusho y’umujyi wa Muhanga avuga kandi ko rifite umutekano n’isuku bihagije ndetse no muriki gihe cyo kwirinda covid_19 abantu bizansura neza.

Umuyobozi w’urugaga rwabikorera mukarere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko bimwe mu bibazo byagaragaye birimo abagiye aho batishimiye harimo abacuruzi b’imboga n’imbuto avuga ko bagiye kubimura nyuma yo kugaragaza imbogamizi bahura nazo.

Isoko rishya rya Muhanga igice cyambere cyaryo cyuzuye gitwaye asaga miliyalli ebyiri zamafaranga y’U Rwanda.

Yanditswe na Uwimbabazi Sarah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger