AmakuruPolitiki

Mu Rwanda impunzi zatangiye guhabwa urwandiko rw’inzira ‘Electronic Passport’

Kuri uyu wa Gatatu Leta y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR,Ikigo k’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka batangiye gutanga urwandiko rw’inzira ruhabwa impunzi rukozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga (‘Electronic Passport’).

Buri mpunzi iri ku butaka bw’u Rwanda yemerewe guhabwa uru rupapuro rw’inzira izajya igaragaza ibyangombwa by’uko ari impunzi harimo ikarita zari zisanzwe ku bazifite, ikemezo cy’umuyobozi w’akagari cyangwa icy’uhagarariye inkambi ku bazimo, Uru rwandiko rumara igihe cy’imyaka 5 rukagurwa amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda,

Urupapuro rw’inzira ruhabwa impunzi ruje rukurikira ikarita iranga impunzi ikoze ku buryo bw’ikoranabuhanga nayo yatanzwe muri uyu mwaka.  Ku mwana uri munsi y’imyaka 16 we asabwa  kujyana n’ababyeyi be, yitwaje ifoto y’ibara hanyuma agahabwa inyandiko yuzuza.

Uru rwandiko rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe.kuko urusanzwe rwamaraga imyaka ibiri ariko urushya rukazajya rumara imyaka itanu, ikindi ni uko rukoze mu buryo bugezweho rubasha gusomwa na za mudasobwa. Uyu munsi abasabye izi mpapuro zinzira basaga icumi  mu gihe abazihawe uyu munsi ari batanu.

Ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje ikindi ngo  ko hazakurikiraho gutanga ubwisungane bwo kwivuza ku mpunzi, cyakora igihe buzatangirwaho cyo nticyashyizwe ahagaragara.

Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNHCR, yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza itandukaniro n’uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’impunzi. Ku ruhande rw’impunzi nabo bishimiye uru rupapuro bemeza ko rubafunguriye amarembo yo gutembera ahanga gusa ngo uru rwandiko ntirubemerera kujya mubihugu bahunze kuko iyo asubiyeyo aba atakiri impunzi.

Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira (Travel document), rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR),  urwandiko rwatwaraga igihe kinini ngo ruboneke.

Ahmed Baba Fall wari uhagarariye UNHCR, ashyikiriza impunzi iki cyangobwa cy’inzira gishya
Icyangobwa cy’inzira gishya cyatangiye guhabwa impunzi ziri mu Rwanda
Minisitiri muri MIDMAR, Madamu Debonheur Jeanne D’arc ashyikiriza umwe mu mpunzi iki cyangobwa cy’inzira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger