AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hari abanduye COVID-19 bakurikiranweho guhishira abo bahuye

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi ba coronavirus batatu cyangwa bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwanga gutanga amakuru y’abo bahuye nabo ngo nabo bakurikiranwe bavurwe.

Minisiteri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 11 Mata 2020 yavuze ko kumenya ko urwaye coronavirus ukagira ibyo uhishira ari icyaha.

Yavuze ko amategeko atigeze yandika ko umunsi coronavirus yaje mu Rwanda, hakagira uzimanama amakuru azakurikiranwa n’ingingo rukanda ati “Ariko dufite amategeko n’ubundi ateganya ibikorwa wakora ibyo aribyo byose, bishobora gushyira abandi mu kaga, bishobora gutuma abandi bapfa, bishobora gutuma abandi bandura indwara idakira, abashaka kubimenya barebe mu mategeko yacu, barebe neza baraza kubibona.”

Busingye yavuze ko atifuza ko hagira ukora iki cyaha gusa yaburiye ababikora ati “ubikora amenye ko akora icyaha kandi ashobora kugikurikiranwaho mu butabera”.

Yakomeje agira ati “Ubu magingo aya hari abantu nka batatu cyangwa bane turimo dukurirana. Dushaka kumenya ko ibyo bakoze babikoze nkana, babizi ko bafite ubwandu cyangwa ko bashobora kuba barahuye n’ababufite, abo rero nibagera imbere y’inkiko tuzabibwira inkiko ko bakoze ibyaha runaka.”

Minisitiri Busingye ashishikariza abakeka ko banduye coronavirus n’abamaze kuyandura gutanga amakuru ati “Niyo wakwibesha uvuga ibimenyetso ni byiza cyane kuruta kubihishira”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko amahame y’umwuga w’ubuganga atabemerera kuvuga amazina y’abo bantu banduye bakanga gutanga amakuru y’abo bahuye nabo, gusa ngo abo bantu bazamenyekana kuko ikibazo kizagera mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu nkiko.

Ati “Mu mahame y’umwuga w’ubuganga nibyo haba ibanga hagati y’umuganga n’umurwayi we ariko iyo umuntu yamaze gukora icyaha, icyaha kikajya mu bugenzacyaha, bikagera mu nkiko kiba cyabaye ikibazo kiri public kubera ko imanza ziburanwa mu ruhame ubwo rero bazamenyekana”.

Kuba umurwayi wa coronavirus adafite ubushake bwo kuvuga abo yahuye nabo ngo nabo bashakishwe bavurwe, ni ikibazo gikomeye mu kwirinda ikwirakwira rya covid-19 kuko umuganga atemerewe gutangaza imyirondoro y’uwo muntu ngo asabe abahuye nawe kujya kwisuzumisha.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda ni 118 abamaze gukira iyi virusi ni 18, ntawe irahitana mu Rwanda ariko ku Isi imaze guhitana abarena ibihumbi 100 barimo abarenga ibihumbi 18 muri Amerika n’abarenga ibihumbi 18 mu Butaliyani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger