AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hagiye gutangira uruganda ruzakora inzitiramibu

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gukorerwa inzitiramibu, nkuko byatangajwe mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2019, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ruganda rwitwa ‘Vision Garment’ ruzakora izi nzitiramibu , aba IP ndetse n’abahagarariye NEP Kora Wigire.

Abahagariye uru ruganda, ruteganya gutangira imirimo yo gukora inzitira mibi muri uku kwezi werurwe , basinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) rizatanga amahurwa kubakozi bazakora muri uru ruganda.

Ku ikubitiro bazahugura abantu 475 bikazatwara miliyoni 280Frw, 300 muri bo bakazahita bahabwa akazi muri urwo ruganda.

Muri uyu mwaka uzarangira  uru ruganda rukoze inzitira mibu zigera kuri miliyoni umunani, byitwezweko ibi bizagabanyiriza igihugu umutwaro wo kuzigura hanze. U Rwanda ngo rutanga miliyoni 17 z’Amadorari ya Amerika ku mwaka iyo rutumije hanze inzitiramibu

Rwigema Minega Jean Bosco, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Vision Garment, avuga ko inzitiramibu bazakora zizaba zujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

ati “Tuzakora inzitiramibu zujuje ubuziranenge kuko dufite uburenganzira bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS). Twemerewe kuzikora nyuma y’inganda 13 zonyine ku isi, tukaba dufitanye imikoranire n’uruganda rwo mu Bushinwa ruzanzwe ruzikora”.

Rwigema kandi yavuze ko imashini n’ibindi byose bikenerwa mu ruganda byagezemo kandi ko OMS ndetse na Minisiteri y’Ubuzima barusuye, bityo ruhabwa icyemezo cyo gutangira gukora inzitiramibu.

Urwo ruganda ruherereye mu gace kahariwe inganda kari i Masoro muri Gasabo, ni urw’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda, rukaba ruzanakora imyenda n’ingwa zikoreshwa mu mashuri, ngo rukazaba rufite agaciro ka miliyari 38Frw.

Dr James Gashumba, Umuyobozi wa RP, yavuze ko urwo ruganda ari igisubizo kuko ruzaha akazi urubyiruko rwinshi kandi ko biri muri gahunda ya Leta bityo ikab ari inyungu.

Abayobozi batandukanye bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger