AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda hagaragaye abandi bane banduye coronavirus

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu bane barwaye COVID-19 iterwa na Coronavirs.

Aba bane batumye umubare w’abanduye coronavirus mu Rwanda wiyongera uva kuri 36 ugera kuri 40.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko;

Abantu babiri baje baturutse i Dubai,
Umuntu umwe waje aturutse i Bruxelles mu Bubiligi,
Umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.
Iyi minisiteri yavuze ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato.

Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Itangazo rikomeza rivuga ko “Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze,
Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa,
Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger