AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda abanduye coronavirus biyongeyeho abandi 10

Kuri iki Cyumwetu tariki ya 29 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu 10 banduye COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Umubare w’abanduye iki cyorezo wahise wiyongera uva kuri 60 ugera kuri 70, mu 10 bagaragaye ni abaheruka gukorera ingendo mu bihugu by’amahanga birimo iki cyorezo.

Abantu batandatu baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.

Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato.

Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato.

Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ahita ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza.

Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere birahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Minisante yashimangiye ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, inasaba ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ndetse hari icyizere ko mu minsi mike ashobora gutaha kuko nta bimenyetso bya Coronavirus akigaragaza.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura ni 718 656, abagera ku 33 891bahitanywe na cyo mu gihe 150 918 bagikize.

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Umuntu ugaragaza ibi bimenyetso asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger