AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mu rugo rwa Omar al-Bashir wahoze ayobora Sudan hasanzwe akayabo ka Miliyoni z’Amadolari

Nyuma ya taliki 11 Mata 2019, uwahoze ari Perezida wa Sudan Omar Al-Bashir ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’Igihugu, mu rugo rwe hatahuwe udupfunyika tw’amafaranga atandukanye mu gihe akurikiranyweho icyaha cya ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mafaranga yose yakusanzwe mu nzu y’uyu mugabo, yose hamwe basanze angana na Miliyoni 130 z’Amadolari zingana na miliyari 117,752,700,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inzego z’umutekano zagaragaje ko zasanze inoti nyinshi z’ama-euros, amadorari n’amapawundi ya Sudan mu rugo rwa Bashir yose ateranyije agera kuri miliyoni 130 z’amadorari y’amerika.

Bashir yahiritswe ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yari imaze amezi ane abaturage binubira ubutegetsi bwe. Mu mindi yashize hatangajwe ko uyu mugabo ubu afungiye muri gereza irindwa cyane yitwa Kobar.

Reuters yatangaje ko amakuru ikesha umwe mu bantu bari mu rwego rw’ubutabera muri Sudan avuga ko kwa  Bashir bahasanze amasanduko arimo inoti zingana na $351,000, izingana na miliyoni esheshatu z’ama-euro (€6m) na miliyari eshanu z’amapawundi ya Sudan.

Uyu yemeje ko ubushinjacyaha bushobora gutangira ‘guhata ibibazo Bwana Bashir aho afungiye muri gereza ya Kobar’.

Hari amafoto yagaragajwe na Radio Dabanga ikorera mu Buholandi agaragaza abasirikare berekana amafaranga bavanye mu rugo rwa Omar al-Bashir.

Nubwo hari umuhate wo gukurikirana Bwana Bashir n’abafatanyaga nawe, ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasirikare ntabwo bwishimiwe n’abigaragambya bavuga ko bashaka ubutegersi bwa gisiriviri.

Nubwo ibi byose bikomeje gutahurwa no gukurikiranwa umunsi ku w’undi, abaturage ba Sudan inti bigeze bahwema gukomeza imyigaragambyo kuko ubutegetsi butarahabwa Abasivile ndetse abigaragambya bavuga ko batizeye neza ko Bashir afunzwe kuko ngo nta kimenyetso babona.

Bakomeza bavuga kandi ko abajenerari bafite ubutegetsi ntibabaha ikizere cyo kuburekura.

Umushinjacyaha mukuru muri Sudan yasohoye itangazo kuri uyu wa gatandatu rivuga ko Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo kwigwizaho amafaranga binyuranye n’amategeko nyuma y’uko ariya yose abonetse mu rugo rwe.

Ishyirahamwe ry’abanyamwuga muri Sudan (Sudanese Professionals Association, SPA) riyoboye abigaragambya rivuga ko kuri iki cyumweru riri butangaze uko gusimbura ubutegetsi bw’abasirikare buriho bigiye gukorwa.

SPA ivuga ko ifite impungenge ko ubutegetsi bwajyaho bwaba bwiganjemo inshuti za Omar al-Bashir. Akaba ariyo mpamvu ngo bakigenzura neza ugomba kuzasimbura Leta yegujwe ndetse akaba ari wa muntu uzaba yihitiwe mo n’abaturage ubwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger