AmakuruImikino

Mu mukino w’ishiraniro, Chelsea itwaye Manchester United igikombe cya FA Cup(amafoto)

Ikipe ya Chelsea yegukanye igikombe cya FA Cup cya munani mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Manchester United igitego 1-0.

Igitego Eden Hazard yatsinze kuri penaliti ku munota wa 21 nyuma y’ikosa Phil Jones yari amukoreye mu rubuga rw’amahina ni cyo gikiranuye izi mpande zombi, mu mukino w’ishiraniro waberaga kuri Stade y’igihugu y’Ubwongereza, Wembley.

Manchester United yokeje Chelsea igitutu ngo byibura ngo bajye kuruhuka banganya, gusa ubwugarizi bwa Chelsea bwarimo Gary Cahil, Antonio Rudiger na Cesar Azipilicueta buba ibamba.

Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko Chelsea iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United nanone yataka cyane ibifashijwemo na Pogba wageragezaga uburyo bwose ngo ageze imipira kuri ba rutahizamu, gusa Chelsea ikabima umwanya wo gukina, dore ko yugariraga igacungira ku ma Contre -Attaques.

Chelsea yashoboraga gusoza akazi kose ku munota wa 70 w’umukino, nyuma y’umupira N’golo Kante yazamukanye, awuhereje Marcos Alonso awuteza akaguru k’iburyo asanzwe adakinisha birangira umuzamu David de Gea awukuyemo.

Amahirwe yose ya Manchester United yayoyotse ku munota wa 79 w’umukino, ubwo Alexis Sanchez yatsindaga igitego, gusa kikaza kwanga n’umusifuzi wo ku ruhande kuko yari yaraririye.

Iki gikombe Chelsea itwaye ni icya munani cya FA Cup itwaye mu mateka yayo, kikaba ari na cyo gikombe rukumbi umutoza Antonio Conte ugomba kuyivamo atwaranye na yo muri uyu mwaka w’imikino.

Tiemoue Bakayoko ahanganye na Nemanja Matic
Azpilicueta V Paul Pogba
Eden Hazard v Phil Jones.
Rudiger v Valencia.
Fabregas ahanganye na Sanchez.
Eden Hazard atera penaliti.
Thibaut Courtois yishimira igitego.
N’golo Kante yumvana ingufu na Marcus Rashford.
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Chelsea.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger