AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mu mukino we wa mbere akinira Beveren, Djihad Bizimana yabanje mu kibuga

Umukinnyi w’umunyarwanda Djihad Bizimana waguzwe n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubuligi, yaraye akinnye umukino we wa mbere wa shampiyona muri iyi kipe, umukino yanabanjemo mu kibuga.

Hari umukino w’umunsi wa mbere washampiyona ikipe ya Waasland Beveren yari yasuyemo Zulte Waregem, imwe mu makipe akomeye cyane mu gihugu cy’Ububiligi. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2. Muri uyu mukino, Djihad yabanje hagati mu kibuga aza gusimburwa na Daan Heymans ku munota wa 57 w’umukino.

Ikipe ya Zulte Waregem ibifashijwemo na Hicham Faik yafunguye amazamu ku munota wa 04 w’umukino, yongera kubona igitego cya kabiri ku wa 64 ibifashijwemo n’umunya Tunisia Hamdi Harbaoui.

Byasabye imbaraga zikomeye abasore b’ikipe ya Waasland kugira ngo bishyure ibi bitego kuko babyishyuye mu minota 5 ya nyuma y’umukino.

Waasland Beveren yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 85 ibifashijwemo na Aleksandar Boljević ukomoka muri Montenegro, icya kabiri cyishyurwa na Joachim Van Damme mu minota 3 y’inyongera.

Djihad Bizimana na bagenzi be bazagaruka mu kibuga ku wa 03 Kanama mu mukino bagomba kwakiramo Standard de Liège.

Waasland Beveren yabanje mu kibuga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger