AmakuruImyidagaduro

Mu mitoma inogeye amatwi n’amaso, Miss Grace Bahati yifurije isabukuru nziza umugabo we

Miss Grace Bahati wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2009 yifurije isabukuru nziza umugabo we, Pacifique Murekezi. Ni nyuma yuko Miss Grace Bahati yari amaze gushyira hanze amwe mu mafoto ye ari kumwe na Pacifique. Ni amafoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, Miss Grace Bahati yayaherekesheje amagambo agira ati “Happy birthday, my love! You are a gift from God; it’s been my privilege to stand beside you, watch you grow, love you and raise our family together. I love you🤍“.

Miss Bahati ni umwe mu ba miss bavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yatwaraga inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi barikumwe.

Ubukwe bwabo bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, bikaba bimyaranavuzwe ko ari na ho bahuriye bwa mbere bateratana.

Nyuma yo kweeza byeruye umubano wabo Miss Bahati Grace akomeje kugaragaza ko anezerewe mu rukundo arimo, ari nayo mpamvu akomeje guhemba umukunzi we amagambo aryohereye.

mitoma inogeye amatwi n’amaso, Miss Grace Bahati yifurije isabukuru nziza umugabo we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger