AmakuruUrukundo

Mu mafoto Umunyamakuru wa RBA, Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we

Umunyamakuru Kwizigira Claude yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bari bamaranye imyaka 15  bakundana , aba bombi bakaba biyemeje kuzabana akaranamata basaba Imana kuzabibafashamo.

Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse  bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’Imana mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Ubu bukwe bari bitabiriwe na Arthur Asiimwe umuyobozi w’iKigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), hari kandi abandi banyamakuru batandukanye nka  Ariane Uwamahoro , Divin Uwayo , Jean Luc Imfurayiwacu wa Radio/TV10, Mahoro Nasiri wa Flash Fm, Beinvenue Redemputus wa RBA,  n’abandi.

Amafoto y’uko byari byifashe Kwizigira Claude asezerana imbere y’Imana n’umukunzi we  Umubyeyi Clarisse

Byari ibyishimo kuri Kwizigira Claude n’Umubyeyi Clarisse bari amaze gusezerana imbere y’imana
Basinyiye kuzabana akaramata
Abari bambariye Kwizigira Claude mu bukwe bwe

Abakobwa bari bambariye Umubyeyi Clarisse

Jean Luc Imfurayacu wa Radio/TV10 yari yambariye Kwizigira

Umunyamakuru Beinvenue Redemputus wa RBA
Musaza wa Umubyeyi Clarisse nawe yari yambariye Kwizigira
Mahoro Nasri
Divin Uwayo umunyamakuru wa RBA nawe yari yambariye mugenzi we Kwizigira Claude

Amafoto : Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger