AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto : Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Rwagitima’ indirimbo nshya ya Nsengiyumva [Igisupusupu]

Nsengiyumva Francois umuhanzi uri kwishimirwa na benshi cyane muri iyi minsi , wanamamaye ku kazina ka ‘Igisupusupu’, yasoje gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo  ye nshya yise “Rwagitima” yafatiwe i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Aya mashusho y’iyi ndirimbo itegerejwe na benshi cyane  yafatiwe mu agace  bivugwa ko uyu muhanzi asanzwe atuyemo n’umuryango we.

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva  Francois ‘Igisupusupu’ yatangaje  ko bitarenze umunsi wo kuwa  kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” azashyirwa ahagaragara.

Amashusho y’iyi ndirimbo  yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima. Nsengiyumva Francois asanzwe atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Iyi ndirimbo nshya ya Nsengiyumva Francois , mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. hano amashusho yayo ari gutunganywa  na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi nka Mariya Jeane na Icange mukobwa zatumye uyu muhanzi arushaho kwagura umubare w’abakunda ibihangano bye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Rwagitima”
Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] agirwa inama n’umujyanama we Alain Muku ukomeje kumufasha kugera byinshi

Amashusho y’indirimbo “Rwagitima” yafatiwe mu gace bivugwa ko uyu umuhanzi Nsengiyumva atuyemo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger