Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu MAFOTO : Rwanda Konnect Gala Byari agahebuzo kavanze na marangamutima adasanzwe mu gitaramo Kayirebwa ndetse na Kidumu bakoreye i Kigali

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 22 ukuboza 2017  I Gikondo muri Expo Ground witegereje mu mitima ya benshi  bari bitabiriye igitaramo cya Rwanda Konnect Gala.

Wabonaga amatsiko ari yose ndetse avanze n’urukumbuzi bari bafitiye abari buze ku bataramira dore ko ari bamwe mubafatwa nk’icyitegererezo mu muziki Nyarwanda bitewe n’izina bafite, abo ntabandi ni itorero Inganzo Ngari rimbyina gakondo ndetse by’umwihariko ryo rikaba ryaraherukaga kugaragara mu gitaramo gikomeye cyera nyuma yaho ricitsemo ibice 2 hakagira abavamo bakajya gushinga irindi. sibo gusa bari gutaramira abari aho kuko umubyeyi Cecile Kayirebwa wakunzwe mu ndirimbo zigiye zitandukanye zikora ku mitima ya benshi ndetse na Kidumu Kibido Cibuganizo nkuko twese tumuzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi nabo bari bategerejwe n’imbaga ya benshi bari babucyereye kuza kwirebera ibyamamare mu muziki bari bakumbuye.

Ahagana saa 19:30 zu mugoroba nibwo umushyushya rugamba Lion Manzi yageze ku rubyiniro aha ikaze abitabiriye igitaramo cyari cyigamije guhuza Abanyarwanda ndetse n’inshuti muri rusange by’umwihariko abo muri Diaspora. bidatinze saa 20:00 zirengaho iminota micyeya itorero Inganzo Ngari ryahise rihamagarwa ku rubyiniro kuza gutaramira abenshi baraho mu mbyino zabo za gakondo zitandukanye bashimisha benshi ndetse baza kuva ku rubyiniro bahawe amashyi menshi cyane,nyuma y’itorero icyari gikurikiyeho kwari ukwakira uwo abenshi bari bakumbuye dore ko hari haciyemo umwaka urengaho amezi macye adataramira Abanyarwanda ntawundi uwo ni Cecile Kayirebwa wasesekaye ku rubyiniro saa 21:22 nubwo hashize iminota micyeya nk’icumi atangiye kuririmba ibyuma bikamutenguha ariko nyuma nyaho gato bikaza gukemuka ibyo ntibyatumye abenshi baraho babihirwa ahubwo umunezero wakomeje kwiyongera bigera aho hafi sale yose y’abantu  bitabiriye igitaramo banyurwa ndetse bikagera naho ajya gusoza ari gusezera banze ko agenda ariko biranga biba iby’ubusa arasezera.

Cecile Kayirebwa ari ku rubyiniro
aba nibo baririmbyi bafashaga Cecile Kayirebwa
Kidumu ahagana mu ma saa 23:00 nibwo yasesekaye ku rubyiniro

Nyuma ya Cecile Kayirebwa amaze kuririmba ubwo abenshi bari baziko hagiye gukurikiraho Kidumu mu kuririmba siko byaje kugenda kuko mu buryo butunguranye Mc Lion Manzi yaje guhamagara umuhanzi Hope Irakoze ku rubyiniro sugushimisha abaraho gusa ahubwo wagirango niwe wari umuhanzi nyamukuru kuko ako kanya yahise ahagurutsa benshicyane bari baje kwiyumvira ndetse no kureba imbona nkubone abahanga mu muziki.ntiyatinzeho kuko saa 22: 50 zishyira saa 23;00 umuhanzi wa nyuma ariwe Kidumu Kibido utiburira mu dushya twinshi nawe yaje gusesekara na Band yiwe yashimishije benshi ubundi barabyina sinakubwira karahava imitima ya benshi bitabiriye igitaramo itaha ari umundedezo gusa.

Aba nibo baririmbyi bafashije Kidumu

Kidumu nkibisanzwe najya yiburira nabwo yakoze udushya twinshi

Cecile Kayirebwa yaje yambaye Intore zakanyujijeho

Abakobwa beza bakanyujijeho babyina

 

Kidumu ati ndafyonda fyonda………… Ati ndi umupfubuzi……umupfubuzi w’umuziki

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger