AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto, reba umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan

Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nzeri muri Ghana bari mu kiriyo cyo gushyingura Kofi Annan wabaye umwirabura wa mbere watorewe kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, witabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

Umurambo wa Kofi Annan ukigezwa muri Ghana wari washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga “Accra International Conference Centre” iri mu murwa mukuru i Accra, mu rwego rwo gutuma abaturage ba Ghana bashobora kubona uko baza gusezera kuri Kofi Annan.

Muri Ghana abanyagihugu bari bamaze iminsi ibiri bajya gusezera kuri uyu murambo w’umugabo uri mu bubashywe ku Isi, mu bagiye kumusezeraho bwa nyuma harimo na Graça Machel, umugore  wa mbere wa nyakwigendera Nelson Mandera.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Ghana yavuze ko hari hashize iminsi ibiri havuzwa ingoma muri iyi nzu irimo umurambo wa Kofi Annan

Hari kandi n’abakuru b’ibihugu bya Afurika nka Côte d’Ivoire, uwa Liberia,  uwa Namibia, uwa Niger, uwa Ethiopia n’uwa Zimbabwe , abigeze kuyobora leta y’Ubudagi, iya Finlande hamwe n’iy’Ubuswisi.

Iyi mihango yose yo kumusezeraho,  irakurikirwa no kumushyingura mu irimbi rishya rya gisirikare riri Accra. Aho aherekezwa n’abagize umuryango we ndetse n’abasirikare bari bukore imigenzo ya gisirikare yo gushyingura mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Abanyagihugu bari bamaze iminsi ibiri bajya gusezera kuri uyu murambo wa Kofi Annan

 

Nane Maria Annan ,umugore wa Kofi Annan,

Imigenzo Gakondo nayo iri mubyaranze uyu muhango wo gusezera bwanyuma Kofi Annan

Twitter
WhatsApp
FbMessenger