AmakuruImikino

Mu mafoto, Mamelodi Sundowns yegukanye igikombe cya shampiyona ya Afurika y’epfo

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Afurika y’epfo, nyuma yo gutsinda Ajax Cape Town 3-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Igitego cy’umunya Zimbabwe Khama Billiat ku munota wa 12 w’umukino, icya Ricardo Nascimento kuri penaliti ku munota wa 45 w’umukino ndetse n’igitego cya Sibusiso Vilakazi ni byo byafashishe iyi kipe y’umutoza Pitso Mosimane kwegukana igikombe cya 8 mu mateka, nyuma yo gutsinda Ajax Cape Town yari yabonye igitego ku munota wa 02 gitsinzwe na Mosa Lebusa.

Iki gikombe kandi cyatumye umutoza Pitso Mosimane akomeza kwandika amateka kuva yagera muri iyi kipe y’umuherwe Patrice Motsepe akubutse muri Bafana Bafana, ikipe y’igihugu ya Afurika y’epfo.

Pitso Mosimane ashima Imana.

Uretse kuba yarahesheje iyi kipe igikombe cya CAF Champions league cya mbere mu mateka yayo, yanayijyanye mu mikino y’igikombe cy’isi cy’ama Clubs, igikombe yatwaye kikaba kandi ari icya gatatu atwaranye na yo kuva yayigeramo asimbuye Tedi Dumitri.

Shampiyona ya Afurika y’epfo igizwe n’amakipe 16 igeze ku munsi wa 29, ikaba ibura umunsi umwe kugira ngo igere ku musozo.

Masandawana iheruka gusezerera Rayon Sports muri CAF Champions league ni yo iyiyoboye n’amanota 59, Orlando Pirates iza ku mwanya wa kabiri na 52, mu gihe Kaizer Chiefs ari iya gatatu n’amanota 45.

Abamaze gutsinda ibitego byinshi bayobowe na Rodney Ramagalela wa Polokwane City ufite ibitego 11 anganya na Tau Percy wa Mamelodi Sundowns.

Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba Masandawana.

Akanyamunzeza kari kenshi ku bakinnyi ba Sundowns.

Abakinnyi bashimira umutoza Pitso Mosimane.
Kapiteni Hlompho Hekana ashima Imana.
Aba Rayons ntibazibagirwa ibyo Tau Percy yabakoreye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger