AmakuruImyidagaduroUrukundo

Mu mafoto irebere uburanga bw’inkumi itumye Byiringiro Lague asezera ubusore

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi utari gukina muri iyi minsi kubera imvune afite  yambitse impeta umukunzi we Uwase Kelia amusaba ko yazamubera umugore.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia bamaze imyaka irenga ine bakundana, akaba yamwambitse impeta ku mugoroba  wo ku wa Kabiri taliki 28 Nzeri 2021..

Uwase Kelia na we atazuyaje akaba yahise amwemera kuzamubera umugore maze igihe gisigaye ku Isi bakazakimarana.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

Ibyo wamenya kuri uyu mukobwa  Uwase Kelia

Uwase Kelia ni umunyarwandakazi ariko umuntu yavuga ko afite inkomoko i Burundi kuko ababyeyi be ari ho babaga.

Bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabwo Uwase Kelia yaje kuvuka mu 1999, ubu akaba ari inkumi y’imyaka 22, imyaka imwemerera kuba yasezerana imbere y’amategeko kuko ubundi hasezerana abafite 21.

Ni umukobwa utuje kandi udakunda akavuyo, we n’umukunzi we(Lague) ntibakunda gutwika (ivugo igezweho) nk’ibindi byamamare biri mu rukundo, ntuzapfa kubabona bateranye imitoma ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umukobwa ukunda Lague cyane, dore ko bivugwa ko yegerewe n’abasore batandukanye barimo n’abakinnyi ba ruhago bashaka kumwigarurira ariko undi ababera ibamba, ababwira ko urwo akunda uyu mukinnyi nta kiguzi cyarwo.

Uyu mukobwa usoje amashuri yisumbuye uyu mwaka, ni inkumi itewe ishema no kuba umukunzi w’uyu mukinnyi, inshuti ze zirabizi, gusa ntabwo bakunda gushyira hanze cyane ubuzima bwabo bw’urukundo.

Uwase Kelia wigaruriye umutima wa Byiringiro Lague
Kelia yishimiye kwambikwa impeta na Byiringiro Lague

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger