Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu kiganiro n’abanyamakuru Tekno Miles yavuze ku bahanzi nyarwanda

Umuhanzi Tekno Miles wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake yasesekaye mu Rwanda mu masaha ya ni mugoroba aho yar aje gutaramira abanyarwanda, mbere yaho yabanje guhura n’itangazamakuru maze agira icyo avuga  ku bahanzi   nyarwanda.

Uyu muhanzi muriki kiganiro yabajijwe n’umunyamakuru niba nta muhanzi wo mun Rwanda yaba azi maze nta kujijinganya avuga ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi ndetse anemeza ko n’imiziki yo mu Rwanda ntaho iragera ku buryo yabona amahirwe yo kumenya umwe mubayikora.

Uyu muhanzi yavuze ko  atabeshye nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi gusa yemeza ko aramutse abonye amahirwe abateguye igitaramo cya My250 concert 2017  yari yitabiriye bakamuhuza n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda yakorana nawe .

Yagize ati ” Mu by’ukuri nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda nzi ntababeshye gusa ndamutse mbonye uwo twakorana nabyishimira kuko nshaka guteza umuziki wo muri Afurika imbere, abateguye igitaramo baramutse bampuje n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda nabyishimira kandi hari umusaruro byatanga.”

Uyu muhanzi nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru yahise yerekeza mu gitaramo yagombaga kwitabira ndetse yakiriwe n’imbaga nyamwinshi ubwo yageraga ku rubyiniro n’ubwo yasanze bamwe mu bari bitabiriye bitahiye kubera ko bagombaga kujya kuruhuka bakitegura kujya ku kazi kuwa mbere w’icyumweru.

Uyu muhanzi umaze kuba icyogere, mu gitaramo yishimiwe bitavugwa ndetse bamwe bataha bangira[soma bangiira] kubera gukunda ibihangano bye  no kwishimira gukomeza gutaramirwa nawe mu ndirimbo ze nyisnhi zakunzwe.

Tekno Miles  ari mu bikorwa byo kuzenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yitwa Lion King aheruka gushyira hanze, iriho indirimbo ze zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Tekno[Augustine Miles Kelechi]  ni umwe bahanzi bakunzwe muriki gihe kubera indirimbo zinogeye amatwi ze zatumye yigarurira imitima ya benshi zirimo Duro,Pana,Diana,Wash, GO  ndetse n’izindi nyinshi akomeje gukora muri gihe. Uyu muhanzi akora injyana zitandukanye zirimo Afro Pop ,RnB na Hip Hop.

Tekno  w’imyaka 24 akomoka muri Nigeria , uretse ubuhanzi , kubyina no kwandika indirimbo anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido  ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.

Inkuru bijyanye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger