Amakuru ashushye

Mu ibanga rikomeye Shaddy Boo yambitswe impeta y’urukundo

Mbabazi Shadia wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram yitwa Shaddy Boo yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Pogba bamaze igihe bakundana mu bwiru burenze ukwemera.

Shaddy Boo yamamaye cyane ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa Buhoro buhoro yagiye hanze mu 2011 igakundwa byimazeyo. Kuva icyo gihe yabaye yamenywe na buri wese ukoresha Instagram bitewe n’amashusho yashyiragaho abenshi bakavuga ko akurura abagabo dore ko atatinyaga gushyiraho Video ari gutigisa ikibuno ku buryo buhambaye.

Nk’abandi bose , bajya mu rukundo , uyu nawe ntiyacitswe kuko yakundanye na Producer Meddy Saleh umenyerewe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, aba babyaranye abana babiri b’abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito.

Kwamamara kwa Shaddy boo kwakomeje kwiyongera , aha igihugu cyose noneho cyaramumenye bitewe n’imvugo ‘Odeur ya ocean’ yavuze ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo ya Royal Tv.

Ubu inkuru yagiye hanze ni uko uyu mugore w’abana babiri, yamaze kwambikwa impeta n’umusore bamaze iminsi bakundana mu buryo bw’ibanga kuko batigeze bajya mu itangazamakuru.

Icyakora Shaddy Boo ntajya yiburira kuko yavuze ko ifoto yakwirakwijwe yambikwa impeta itavuze ko agiye kurushinga anahakana ibivugwa ko byaba ari uburyo bwo gushaka uburyo yavugwa mu itangazamakuru. Iyo abajijwe ku bijyanye n’inkuru zivuga ko agiye kurushinga abanza guseka cyane ubundi akabona guhakana.

Mu minsi ishize yavuzweho kuba mu rukundo na bamwe mu byamamare bitandukanye byagiye biza mu Rwanda; birimo Davido na Diamond. Ntabwo uyu musore azwi cyane kuko amakuru ye atarajya hanze yose.

Shaddy Boo yambitswe impeta iteguza kurushinga
Umusore wamwambitse impeta

Yavuzweho gukundana na Diamond
We na Davido bavuzweho umubano wihariye
Shaddy boo ubu yambaye impeta y’urukundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger