AmakuruImyidagaduro

Mu gitaramo cya Bruce Melodie, Riderman,Bull Dogg n’abandi, umwana yapfuye abandi 5 bajyanwa mu bitaro

Igitaramo cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda aribo Bruce Melodie, Riderman, Bull Dogg, King James ndetse na Marina cyabere mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo ku kibuga cya Kirambo cyarangijwe n’amarira ku bacyitabiriye.

Nyuma y’uko abari baje kwihera ijisho aba bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda umuziki Nyarwanda, iki gitaramo cyarangiye nabi nyuma yaho umwana  w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana abandi batanu bajyanwa mu bitaro.

Uru rupfu no gukomereka kw’aba bantu, byatewe n’impanuka  y’ibyuma y’ibikoresho by’umuziki.

Nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Gratien Bandora, yavuze ko ahagana saa munani n’igice umuyaga wahushye ibyuma by’umuziki bigwa ku bantu batandatu bari hafi yabyo.

Yakomeje avuga ko muri abo batandatu, umwe yageze kwa muganga yitabye Imana abandi batanu bakaba bari mu bitaro aho bari gukurikiranwa. Yavuze kandi ko 5 barikwitabwaho kwa muganga hari icyizere cy’uko baraza kumererwa neza.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020 kibera mu Murenge wa Kanjongo ku kibuga cya Kirambo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Iki gitaramo cyateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu ntego yo gushishikariza abaturiye imipaka kugana ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Abitabiriye iki gitaramo bavuze ko iyi mpanuka yabaye gisa naho kigeze ku bushorishori bwa cyo kuko byabaye mu gihe abahanzi bose bari bashyizwe ku rubyiniro kugira ngo basezere ku bafana bataramiye.

Aba bahanzi bari bataramiye mu Karere ka Nyamasheke
Twitter
WhatsApp
FbMessenger