Imyidagaduro

Mu birori byagatangaza Diamond na Zari bakoreye umwana wabo udushya-AMAFOTO

Umuryango wa Diamond Platnumz n’umufasha we Zari bari baserukiye muri Afurika y’Epfo kwizihiza isabukuru y’umwana wabo Prince Nilan mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu muhango wo kwishimira igihe gisatira kungana n’umwaka umwe w’amavuko w’uyu mwana hafatiwe amafoto menshi atandukanya agaragaza ibyishimo umuryango we umufitiye ndetse n’inshuuti n’abavandimwe baribatumiwe muri uwo muhango.

Zari na Diamond ni umuryango ukomeje kugaragara neza mu gihugu cya Tanzania haba mu buryo bw’amafaranga, kumenyekana kumbugankoranyambaga nokwamamara bisanzwe kurwego rw’Isi kubera ibikorwa by’iterambere bakomeje kugenda barushaho kugaragaza ndetse n’ibitangazamakuru bikarushaho kubaba hafi.

Diamond Platnumz mu byishimo bidasanzwe ,amafoto hafi yayose yafatiwe muri ibyo birori bwakeye yamaze kuyageza kurukuta rwe rwa Instagram kugira ngo arusheho kugaragariza abamukurikira uko umubano hagati ye n’umuryango we umeze nyuma y’amakuru yabashinjaga kutumvikana.

Amenshi yagaragaje yararikumwe n’umugore we Zari,ari nabyo abantu benshi bahaye agaciro bavuga ko umubano wabo wongeye kujya muburyo nyuma y’ibibazo byaribimaze igihe bibari hagati

Diamond yanaririmbiye abari baje mu birori, Harmonise nawe yarahari
Bari bishyimye
Diamond na Zari bari bicaranye basangira ifunguro
Ubuse yamubwiraga gute?
Ibi birori byabereye muri Afurika y’Epfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger