AmakuruImyidagaduro

Miss w’u Bubiligi Kenza Ameloot agiye kwita izina ingagi mu Rwanda

Kenza Johanna Ameloot, wabaye Miss w’u Bubiligi mu 2024, ari mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina 2026, aho azagira uruhare mu kwita izina umwe mu bana b’ingagi.

Uyu muhango uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba uzitabirwa n’abashyitsi batandukanye baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Kenza afite inkomoko nyarwanda ku ruhande rwa nyina, Gakire Joselyne, mu gihe se ari Umubiligi. Yavukiye i Bruxelles, akaba ari umunyamideli wabigize umwuga kandi yiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ku wa 24 Gashyantare 2024, ni bwo yambitswe ikamba rya Miss Belgique 2024 mu birori byabereye i De Panne, nyuma yo guhatana n’abakobwa 32 bari bageze ku cyiciro cya nyuma.

Nyuma yo gutorerwa kuba Miss w’u Bubiligi, Kenza yasuye u Rwanda mu 2024, aho yifatanyije na Light for the World mu bikorwa bigamije gufasha abana bafite ibibazo by’amaso.

Ubu yongeye kugera mu Rwanda, aho akomeje gusangiza abamukurikira amashusho y’urugendo rwe. Mu byo amaze gusura harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho yagaragaje ko yishimiye ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Kenza azagaragara kandi mu muhango wa Kwita Izina 2026, aho azagira umwanya wo kwita izina umwe mu bana b’ingagi, mu birori bizabera mu Kinigi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger