AmakuruImyidagaduroUrukundo

Miss Shimwa Guelda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ( Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuwa 19 Ukuboza 2019, Miss Shimwa Guelda n’umukunzi we Habimana Hussein umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, basezeranye imbere y’amatageko barushaho gushimangira isano ry’urukundo hagati yabo.

Uyu muhango wabaye ahagana ku isaha y’isaa 15;30, mu murenge wa Nibonye mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, yari ahekejwe n’inshuti n’abavandimwe kimwe na Habimana Hussein, maze basezera imbere y’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu.

Basezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye, Havugarurema Jamarie Vianney, aba bombi bakaba bahisemo gusezerana ivanga mutungo muhahano.

Umuhango wo gusaba no gukwa  wabaye ku italiki ya 15 Ukuboza 2019, i Gahanga kuri Tediga’s Recreation Center.

Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 22 Ukuboza 2019, bukaba ari ubukwe buzaba ari mu muhezo (private), buzitabirwa n’abatumiwe gusa, bukaba buzabera muri Kigali Convention Center.

Tariki ya 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel nibwo Habimana Hussein yeteye ivi hasi maze asaba Guelda ko yazamubera umugore, undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.

Miss Shimwa Guelda yarahiriye ko Habimana ari umugabo we
Habimana Hussein nawe yemeye ko Shimwa Guelda ari umugore we
Hussein yahise anabisinyira
Miss Guelda nawe yahise abisinyira
Ubwo bumvaga impanuro z’umunyamabanga nsgingwabikorwa wabasezeranyije

Imiryango yabo yariyagiye kubashyigikira
Havugarurema Jean Marie Vianney, arahirira ko yakiriye indahiro za Hussein na Guelda
Nyuma yo gusezerana buzuye umunezero
Twitter
WhatsApp
FbMessenger