Amakuru ashushye

Miss Rwanda: Umutoniwase Anastasie wavuzweho byinshi kubera gutega Moto, yasubirijwe kuri Finale

Umutoniwase wavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera inkuru yamugarukaga ho ivuga ko yateze motoubwo yari asanze abandi bakobwa bagombaga kujyana mu mwiherero, niwe wabaye umukobwa wakunzwe cyane mu bantu maze agirwa Miss Popularity wa 2018 mu irushanwa ryegukanwe na Iradukunda Liliane.

Umutoniwase Anastasie yabaye Miss Popularity mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare mu birori byo gutora Nyampinga w’ u Rwanda byabereye mu mujyi wa Kigali muri Convention Center. Iri Kamba yahawe ni nk’iryo Miss Igisabo yari afite mu 2017.

Hari mu masaha y’ umugoroba wo kuwa 9 Gashyantare 2018, nibwo abakobwa bose 20 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 nyuma yuko hari hakozwe amajonjora mu ntara zose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali ndetse hakanakorwa ijonjora ku rwego rw’igihugu,  bagombaga kujya mu mwiherero I Nyamata  , icyatunguranye ni uko abakobwa bose 19 bageze ku nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco aho bagombaga guhagurukira baherekejwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti yewe baje banatwawe mu modoka zihenze ariko uyu witwa Umutoniwase Anastasie we akahagera yitegeye moto.

Kuva ubwo kumbuga nkoranyambaga ikiganiro cyabaye uyu mukobwa bibaza niba ari ubukene abandi nabo bakamushimira ubutwari yagize bwo kutigora ahubwo ko ibyiza ari ugukora ibijyanye n’ubushobozi bwawe.

Nyuma nibwo twaje kugira amahirwe yo kugirana ikiganiro n’uyu mwali wabaye Miss Popularity maze atubwira ko we kuba yarateze moto ntacyo bimutwaye dore ko yari anaturutse hafi.

Yagize ati:”Ibyamvuzweho byose narabyakiriye ntacyo byantwara ikindi kandi kuba narateze moto ntacyo bitwaye kuko ni ikinyabiziga nk’ibindi …..Narinturutse hafi hariya rwose ku Gisozi sinumva impamvu nari guherekezwa .”

Umutoniwase Anastie ibi biri mubyamuhesheje amahirwe yo kugirwa Miss Popularity kuko abantu benshi cyane babonaga iyo foto bahitaga batangaza ko bamushigikiye ndetse harimo n’abazwi cyane mu myidagaduro nka Uncle Austine umunyakuru wa Kiss FM, Umuhanzi Danny Vumbi, Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 umunyamakuru wigeze gukorera RBA ubu akaba akorera ijwi ry’Amerika I Washington DC, Ernesto Ugeziwe n’abandi.

Umutoniwase Anastasie afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge yifashishije ubukangurambaga azakora mu gihugu hose, avuka I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Miss Igisabo yambika ikamba Umutoniwase Shanitha umusimbuye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger