AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda 2020: Abakobwa barahagararira uburengerazuba buzwiho gutanga ba Miss-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 rwatangiriye i Rubavu mu ntara y’uburengerazuba hakorwa ijonjora ry’ibanze mu gushaka abagomba guhagararira iyi ntara izwiho gutanga udushya muri Miss Rwanda ndetse no gutanga abakobwa begukana amakamba atandukanye.

Saa sita abakobwa bari batangiye kugera kuri Western Mountain Hotel yabereyeho aya majonjora mu gihe igikorwa nyir’izina cyari gutangira saa saba nkuko abategura irushanwa bari babitangaje.

Saa saba n’iminota 30 nibwo abategura irushanwa ndetse n’abagize akanama nkemurampaka bari bageze kuri Hotel batangira kwisuganya ngo bashyire ibintu kumurongo ijonjora ribone gutangira.

Iyi ntara ni yo Mutesi Jolly yiyamamarijemo aba Miss Rwanda mu 2016,  mu 2017 Iradukunda Elsa  arahiyamamariza yegukana ikamba, yewe na  Iradukunda Liliane waryegukanye mu 2018 ni ho yari yiyamamarije.  Ikamba ryavuyeyo muri uyu mwaka wa 2019 ubwo ryambikwaga Nimwiza Meghan wari uhagarariye umujyi wa Kigali.

Aha kandi ni ho haturutse Uwase Hirwa Honorine wavuze ko ateye nk’igisabo binatuma aba Miss Popularity 2017 ndetse anafata izina rya Miss Igisabo , uretse uyu kandi, aha ni naho haturutse Mwiseneza Josianne wabaye ikimenyabose muri Miss Rwanda 2019.

Saa 14:00:  Ni bwo bari batangiye gusuzuma niba abakobwa bujuje ibisabwa , umukobwa wiyamamariza kuba Miss Rwanda agomba kuba: 

  • Ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)
  • Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa
  • Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
  • Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
  • Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
  • Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;
  • Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Amafoto y’abakobwa biyamamarije guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda

Hotel yabereyemo aya majonjora

Ubwo basuzumaga ko aba bakobwa bujuje ibisabwa
Babanza kureba niba imyirondoro ari yo

Abagize akanama nkemurampaka ni Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa.

Nyuma yo gusuzuma ibisabwa, mu bakobwa 50 biyandikishije, uyu munsi hitabiriye 31, muri bo 13 ni bo bujuje ibisabwa.

-  Amazina na nimero abakobwa bahawe bambaye

1. Uwase Aisha (No 1)ureshya na metero 1.74 n’ibilo 50

2. Umutesi Denise (No 2 ) afite uburebure bwa metero 1.71 n’ibilo 55

3. Igitangaza Shekinah Roquelle (No 3) afite uburebure bwa metero 1.71 n’ibilo 53

4. Uwineza Anathalie (No 4) ufite uburebure bwa metero 1.71 n’ibilo 61

5. Mbabazi Doreen (No 5) areshya na metero 1.75 n’ibilo 46

6. Uwimana Joyeuse (No 6) afite uburebure bwa 1.82 n’ibilo 62

7. Akaliza Hope (No 7) areshya na metero 1.70 n’ibilo 56

8. Kibogo Mbabazi Aline (No 8) afite uburebure bwa 1.70 n’ibilo 76

9. Uwase Sarah(No 9 ) afite uburebure bwa metero 1.71 n’ibilo 50

10. Umuratwa Anitha (No 10) afite uburebure bwa 1.71 n’ibilo 55

11. Uwamahoro Phoebe (No 11) afite uburebure bwa 1.70 n’ibilo 69

12. Iyamukijije Gaudence (No 12) afite uburebure bwa 1.70 n’ibilo 59

13. Mudahogora Quentia Ritha (No 13) afite uburebure bwa 1.73 n’ibilo 59

15:56: Igitangaza Shekinah Roquelle (No 3) anyuze imbere y’akanama nkemurampaka asobanura impamvu zikomeye zimugira igitangaza nk’uko izina rye ribivuga. Uyu mukobwa yasobanuye ko yifuza kuba uw’umumaro muri sosiyete abarizwamo no kuyizanamo impinduka zifatika.

15:50: Umutesi Denise (No 2) w’imyaka 19 wize Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo muri Ste Bernadette.

Yavuze ko yasanze ashoboye kandi akaba yatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda.

Ati “Ihame ry’uburinganire ryatumye, ubu umugabo ashobora guhangana n’umugore. Kuri ubu abakobwa barakora cyane ku buryo bashobora kugera ku rwego rwa basaza babo.’’

Afite inzozi zo guteza imbere u Rwanda no gushyigikira ufite ibitekerezo bizima.

15: 45: Uwase Aisha ufite imyaka 19 wambaye nimero 1 ni we mukobwa wa mbere ugiye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Uyu munyamideli azatangira Kaminuza mu mwaka utaha wa 2020. Yigiriye icyizere cyo kwiyamamaza kuko ari umuntu wiyizera cyane akaba anafite impano yo kudatsindwa ahubwo icyo atagezeho agifata nk’isomo. Mu mwaka ushize Aisha nabwo yiyamamarije mu Karere ka Rubavu.

Aramutse atsinze ngo yafasha mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko nubwo hari ingamba zashyizweho ariko abarikorerwa bacyifitemo kwiheba.

Ati “Nzabafasha kubakura mu kizima bashobore kwinjira mu rumuri rw’ahazaza.’’

15:36: Igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2020 kiratangijwe.

Martina Shami ukora KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda ni we ugiye kuyobora igikorwa cyo guhitamo abazitabira Miss Rwanda 2020.

Nyuma yo gutanga ikaze, abakobwa bose uko ari 13 banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Miss Mutesi Jolly na Umurerwa Evelyne.

15: 10: Abakobwa bamaze guhabwa nimero bakoresha mu irushanwa nyuma yo kubona abujuje ibisabwa, bategereje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.

16:03: Uwineza Anathalie (No 4) w’imyaka 20 yiga muri ULK Gisenyi mu mwaka wa mbere aho akurikira ibijyanye n’Amategeko.

Yavuze ko ku bijyanye no kwihangira imirimo ari byiza ko Leta y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko kuzavamo abantu b’umumaro bafite ibitekerezo byubaka.

Ati “Ubumenyi buriyongera bitewe no kuba ufite ubw’imyuga ashobora no kwiteza imbere.’’

Yavuze ko agiriwe icyizere, azibanda ku “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 kuko abari muri icyo kigero kubonona uba wangije ahazaza h’igihugu.’’

Uwase Aisha, afite uburebure bwa 1.74m n’ibiro 50kg

Shekinah Roquelle afite uburebure bwa 1.71m n’ibiro 53kg

Umutesi Denise, uburebure: 1.71m, ibiro: 55kg

Uwineza Anathalie wavuze ko asengera muri ADEPR afite metero 1.71m n’ibiro 61kg

Akaliza Hope

Kibogo Mbabazi Aline

Abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba ni 

Akaliza Hope (No 7) areshya na metero 1.70 n’ibilo 56

Uwamahoro Phoebe (No 11) afite uburebure bwa 1.70 n’ibilo 69

Uwimana Joyeuse (No 6) afite uburebure bwa 1.82 n’ibilo 62

Umutesi Denise (No 2 ) afite uburebure bwa metero 1.71 n’ibilo 55

Umuratwa Anitha (No 10) afite uburebure bwa 1.71 n’ibilo 55

Uwase Aisha (No 1)ureshya na metero 1.74 n’ibilo 50

Nyuma ya Rubavu, aya majonjora azakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma berekeza i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger