AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019 i Kigali: Umukobwa yavuze ko yariraga mu njyana akiri muto

Ubwo hakorwaga  ijonjora ry’ibanze hashakwa abakobwa bagomba guhagararira Umujyi wa Kigali, umukobwa witwa Mirembe Ornella Melodie yavuze ko akiri umwana yariraga mu njyana bigatuma ababyeyi be bamwita ‘Melodie’

Yabivugiye mu ijonjora ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza muri Hil Top Hotel mu mujyi wa Kigali , uyu mukobwa yagize amahirwe yo kuba umwe  mu bakobwa 29 babashije kuzuza ibisabwa kugira ngo binjire mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 muri 80 bari biyandikishirije guhagararira Umujyi wa Kigali.

Ubwo yari ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka, yabajijwe niba azi icyo izina rye’ Melodie’ risobanuye, uyu mukobwa yahise avuga ko ababyeyi be bamubwiye ko impamvu bamwise iri zina ari uko akiri umwana yariraga mu njyana asa nuri kuririmba bityo bahera aho bamwita izina ‘Melodie’.

Yagize ati:” ……Nabajije ababyeyi banjye icyo izina ryanjye risobanura, bambwira ko impamvu barinyise ari uko kera nkiri muto nakundaga kurirra mu njyana ndirimba bituma banyita gutya.”

Nyuma yo gusubiza gutya , Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo Rwanda Iradukunda Michelle, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 na Uwase Marie France bagize akanama nkemurampaka bamuhaye ‘Yego’ 3.

Aha i Kigali kandi, umukobwa witwa Niyokwizerwa Henriette  yaje kwiyamamaza avuga ko afite umwihariko, umwihariko we ni uko ari rwiyemezamirimo ukora umwuga wo kuboha.

Undi mukobwa witwa Umuhoza Christella. Yabajijwe intara ari guhatanira guhagararira avuga ko ari intara ya Kigali kandi ari Umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa yasubizaga ibibazo ubona afite ubwoba hari naho yageze icyongereza kimubanna iyanga. Yahawe ‘No’ 3.

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Umuhoza Christella wavuze ngo ahagarariye Intara ya Kigali
Mirembe Ornella Melodie ngo yariraga mu njyana bamwita Melodie

Niyokwizerwa Henriette ukora umwuga wo kuboha arashaka kuba Miss Rwanda 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger