AmakuruImyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie na Ndahiro Willy wamamaye nka Paul muri sinema berekeje muri Nigeria

Miss Nishimwe Naomie na Ndahiro Willy wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Paul berekeje muri Nigeria aho batumiwe kuba mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Style muri iki gihugu.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Style 2022 biteganyijwe kuba ku wa 7 Gicurasi 2022.

Aba bombi bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Nigeria mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022.

Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

Ni irushanwa ritanga ibihembo bitandukanye, gusa ikinini kiba kirimo kinegukanwa n’uwatsindiye ikamba ni imodoka.

Miss Nishimwe Naomie werekeje muri Nigeria asanzwe ari Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba mu 2020. Uretse iri kamba uyu mukobwa azwi cyane mu itsinda ahuriyemo n’abavandimwe be bo muri Mackenzies.

Willy Ndahiro we watumiwe uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n’umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger