AmakuruAmakuru ashushye

Miss Nimwiza Meghan yakanguriye urubyiruko kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa  rwa Ntarama yasabye urubyiruko kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri rurushaho gukora ibyatuma igihugu kirushaho gutera imbere..

Yakomeje avuga ko urubyiruko arirwo Rwanda rw’Ejo, bityo ko arirwo rugomba guharanira kusa ikivi cy’abishwe kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusura urwo rwibutso ruherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Uyu nyampinga yihanganishije kandi abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ari igihe cyo kuzirikana no guha agaciro abishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse.

Ati “Icya mbere na mbere ni ukubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye tuba turimo nk’u Rwanda nk’Abanyarwanda”.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside hari urubyiruko rwishwe ndetse abana batari bazi icyo ubwoko ari cyo na bo baricwa..

Ati “Rero icyo nabwira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni uko tugomba gukoresha imbaraga nyinshi mu kubaka u Rwanda hari ikigero cy’abantu tudafite ubu ng’ubu twakabaye dufite. Tugomba gukoresha imbaraga inshuro ebyiri cyangwa eshatu kurenza”.

Yunzemo agira ati “Tugomba gukoresha imbaraga zacu bwite, tugakoresha iz’abo bana bishwe tugakoresha ndetse n’izabo bakabaye babyara”.

Yavuze ko ibyo yabonye ku rwibutso rw’i Ntarama bigaragara ko Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere. Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2019.

Nimwiza Meghan yambitswe ikamba asimbuye Miss Iradukunda Liliane wari ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Imanishimwe Yvette, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (iburyo) hamwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan, ku Rwibutso rwa Ntarama
Twitter
WhatsApp
FbMessenger