AmakuruImyidagaduro

Miss Anastasie wakubiswe inshuro mu irushanwa rya Miss Earth 2018 yagarutse i Kigali-AMAFOTO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ugushyingo 2018 ni bwo Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity akanambikwa ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 yageze i Kigali avuye muri Philippines aho yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rigamije kurengera ibidukikije.

Miss Anastasie yagiye muri iri rushanwa akarewe , yagezeyo ahatana mu byiciro byari bisigaye nubwo atabashije kwegukana igihembo na kimwe mu byatanzwe muri iri rushanwa, Anastasie yavuze ko kuba yarakerewe nabyo byamubereye imbogamizi zo kutegukana ikamba rya Miss Earth 2018.

Yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe yakirwa nabo mu muryango we , ariko mu bamwohereje guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 nta numwe wari uhari, yavuze ko atazi icyabateye kutajya kumwakira kuko yari yababwiye ko agiye guhaguruka muri Philippines.

Umutoniwase Anastasie uvuga ko yagize amahirwe make muri iri rushanwa, Abajijwe icyo abona abamwohereje bahindura ngo birusheho kumera neza aha yasabye abategura iri rushanwa kugerageza kurikora kare kugira ngo uzajya guhatana abone umwanya uhagije wo kwitegura iri rushanwa riba riri ku rwego rw’Isi.

Umunya-Vietnam Phuong Khanh Nguyen ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth 2018, mu gihe umukobwa wo muri Australia Melanie Mader yabaye Nyampinga w’umwuka ‘Miss Air 2018’,  Umunya Colombia witwa Colombia, Valeria Ayos aba Nyampinga w’amazi ‘Miss water 2018’ naho Nyampinga w’umuriro ‘Miss Fire 2018’ aba umunya-Mexico, Melissa Flores.

Mu birori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines, Karen Ibasco wo muri Philippines wari Miss Earth 2017 yahise yambika ikamba uyu mukobwa wo muri Vietnam umusimbuye.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yerekeje muri Philippines ndetse akaba yaragiye akerewe bigatuma hari ibyiciro yacikanwe.

Iri rushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka ryatangiye mu 2001, uyu mwaka abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ni bo bahataniraga iri kamba.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 18, rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mukobwa wo muri Vietnam niwe wegukanye ikamba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger