AmakuruImyidagaduro

Miss Amelia Sky Brown yapfuye azize uburozi yahawe na mwene wabo

Miss Amelia Sky Brown wegukanye ikamba rya Miss Environment muri Sudani y’Epfo, yapfuye nyuma yo guhabwa uburozi n’uwo mu muryango we.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye kuwa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, biturutse ku munyamideli Judith Heard wari inshuti ye y’akadasohoka.

Judith yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye. Avuga ko Amelia yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022.


Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Judith yavuze ko uyu munsi yawutangiye yunamira inshuti ye, kandi azakomeza gusenga kugeza ubwo uwamwishe azamenyekana.

Judith yavuze ko Amina yakunze kumubwira ko hari bamwe mu bo mu muryango we batifuza ko abaho, ku buryo yatinyaga gusubira iwabo.

Amelia Sky Brown yabaga mu Misiri ubwo yahuriraga na Judith mu Buhinde. Icyo gihe Amina yabwiraga Judith ko ashaka gusubira iwabo agakorera igihugu cye.

Muri Gicurasi 2022, Amelia yasubiye mu gihe cye kwifatanya n’abandi mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma Se. Kuva icyo gihe niho yabarizwaga.

Judith uri mu banyamideli bakomeye muri Uganda, avuga ko yakiriye ubutumwa bw’umuvandimwe wa Amelia amurabwira ko ‘yararozwe bimuviramo urupfu’.

Uyu mugore yavuze ko yakomerewe no kwakira inkuru y’urupfu rwa Amina. Akomeza umuryango w’uyu mukobwa.

Judith avuga ko iyo abakobwa bagiye guhagararira ibihugu byabo mu muhanga, baba batajyanwe no kwifotoza, gutembera, ahubwo ni umwanya wo kunguka inshuti, kwiyungura ubumenyi no kuganira ku cyakorwa mu gukuraho imbogamizi zugarije sosiyete muri rusange.

Yavuze ko Amelia yari afite inzozi zo guteza imbere igihugu cye ariko ‘ntazisohoze kubera umwe mu bo mu muryango we utaramwifurizaga ibyiza’.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, nibwo Amelia Sky Brown wabaye Miss Environment yitabye Imana
Judith Heard [Ubanza iburyo] yavuze ko Amelia yishwe n’uburozi ashingiye ku by’umuvandimwe we yamubwiye

Amelia yari inshuti y’akadasohoka y’abarimo umunyamideli w’umunyarwanda Judith Heard ubarizwa muri Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger