AmakuruPolitiki

DRC yafatiye ingamba zikomeye abasirikare bayo ishyiraho nyirantarengwa idasanzwe

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije umukwabu wo guca akajagari k’abasirikare bari bakunze kugaragara bacaracara, hashyirwaho itegeko ko uzafatwa yidegembya mu masaha y’akazi atabifitiye uburenganzira, azajya ahita yirukanwa.

Ni umwanzuro watangajwe n’ishami ry’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rishinzwe imyitwarire.

Iyi operasiyo yiswe “Kin sans militaire en divagation”, bishatse kuvuga ngo ‘guca ingeso y’ubuzererezi bw’abasirikare bambaye impuzangano yabo’.

Uyu mwanzuro wafatiwe aba basirikare b’i Kinshasa, uvuga ko umusirikare uwo ari we wese uzagaragara “azerera mu mujyi mu masaha y’akazi adafite uburenganzira, azahita ahagarikwa.”

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca akajagagari no kugarura imyitwarire iboneye mu gisirikare kuko muri uyu mujyi wa Kinshasa, hari hakomeje kugaragara abasirikare bagendagenda batari mu kazi kandi bambaye impuzankano za gisirikare.

Umuyobozi wa Batayo ishinzwe imyitwarire y’Igisirikare cya Congo, Colonel Henri Hamuli yagize ati “Iri itegeko rirareba abasirikare bose yaba ababa mu bigo bya gisirikare ndetse n’ababa muri za komini zose z’Umujyi w’Intara ya Kinshasa.”

Ubwo hatangizwaga uyu mukwabu, abasirikare bose bafatiwe mu ibi bikorwa byaciwe byo kuzerera, bahise bajyanwa ku biro bikuru by’ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare cya Congo, kugira ngo bafatirwe ibyemezo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger