Imikino

Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda arahura na mugenzi we wa Senegal

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne araganira na mugenzi we wo Abdou Latif Coulibaly  wo mu gihugu cya Senegal.

Kuri uyu 8 Mata 2018, Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda  arakira mu biro bye Minisitiri w’Umuco mu gihugu cya Senegal Abdou Latif Coulibaly  uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 6 Mata 2018, akaba yarifatanyije n’abanyarwanda mu muhango wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu munya Senegal ejo ku wa Gatandatu yari ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka , Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne ari mu bavuze ijambo ryo kwerekana no guha ikaze abashitsi batandukanye baje kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Uwacu Julienne arasobanura uko iterambere ry’ibikorwa by’umuco bihagaze nk’ ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuhanzi n’ibindi , biteganyijwe ko mu masaha make ari imbere aribwo Mu biro bye, Uwacu Julienne arakira Minisitiri w’umuco mu gihugu cya Senegal Abdou Latif Coulibaly.

Abdou Latif Coulibaly urakirwa na mugenzi we w’ u Rwanda Uwacu Julienne
Nyuma y’iminota mike , Minisitiri uwacu Julienne ahise yakira Mugenzi we wa Senegal
Twitter
WhatsApp
FbMessenger