AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakize Covid-19 ava mu bitaro

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yasezerewe mu bitaro nyuma y’uko nta bimenyetso bya coronavirus yari akigaragaza nk’uko amakuru ava mu biro bye abyemeza.
Boris w’imyaka 55 yagejejwe mu bitaro byitiriwe mutagatifu Thomas ku wa 5 Mata nyuma yo kugaragaza ibimenyetse by’indwara y’icyorezo cya coronavirus yadutse mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 imaze kujegeza isi.

Minisitiri Boris akaba yavurirwaga ahantu hihariye havurirwa indembe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 9 Mata aho yitabwagaho cyane n’abaganga. Nyuma yo kuhavanwa n’ubundi ariko akaba yakurikiranirwaga bya hafi n’abaganga b’ibi bitaro.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara rivuga ko hashingiwe ku nama y’agiriwe n’abaganga bashinzwe ku mwitaho rivuga ko atahita asubira mu kazi ahubwo shimira buri wese mu bitaro st Thomas.

Rigira riti: “hashingiwe ku nama yahawe n’itsinda ry’abashinzwe kumwitaho, Minisitiri w’intebe ntahita asubira mu kazi ke kano kanya.

Arifuza gushimira buri wese wo mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Thomas uburyo bamwitayeho.”

Mu butumwa yavuze akimara kuva aho yavurirwaga akirembye, Bwana boris yavuze ko ubuzima bwe yari yabuhariye abaganga.

Mu butumwa bwe bwanahawe abanyamakuru bunemezwa n’ibiro bye, yagize ati: “sinabasha kubashimira uku nikwiriye. Nabahariye ubuzima bwanjye.”

Umugore we utwite, Carrie Symonds na we wagaraje ibimenyetso bya coronavirusnna we akaba yashimiye inzego z’ubuzima mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa tweeter.

Yavuze ko ivyumweru gishize cyari umwijima w’icuraburindi, ko umutima we waramuvuyemo kubera ibihe bitoroshye, ahangayikishijwe bikomeye n’uburwayi bw’umukunzi we.

Kugeza ubu igihugu cy’Ubwongereza kimwe nk’ibindi bihugu byinshi ku isi kiri mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo kikaba kimaze kugeza umubare ungana na 9 594 w’abahitanwe na covid-19.

Mu minsi ibiri iheruka yikurikiranya umubare w’abicwa n’iki cyorezo mu iki gihugu ukaba warageze ku basaga 900 ku munsi.
Ku wa gatanu wonyine abapfuye bageraga kuri 980; umubare waruse uw’Ubutaliyani buzwiho kugira imfu nyinshi ku munsi mu Burayi kuva iki cyorezo cyahagera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger