AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’ingabo z’Anerika yavuze uko US yifuza kubona Uburusiya mu ntambara

Minisitiri w’ingabo z’Amerika Lloyd Austin yavuze ko yizeye ko ibyo Uburusiya butakaza mu ntambara muri Ukraine bizaca intege ubutegetsi bw’Uburusiya ntibwongere kugira ahandi bukorera ibikorwa nk’ibyo.

Yongeyeho ko Ukraine igishobora kuba yatsinda iyi intambara mu gihe yaba ihawe ubufasha bukwiye.

Yanatangaje ko Amerika izaha Ukraine n’ibindi bihugu by’i Burayi indi mfashanyo ya gisirikare ifite agaciro ka miliyoni 713 z’amadolari (angana na miliyari 730 mu mafaranga y’u Rwanda).

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashinje ibihugu byo mu burengerazuba kugerageza “gucamo ibice sosiyete y’Uburusiya no gusenya Uburusiya bihereye imbere [mu gihugu]”.

Bwana Austin – wahoze afite ipeti rya Jenerali mu ngabo z’Amerika – yabivuze ku wa mbere nyuma yo guhura mu nama na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mu murwa mukuru Kyiv.

Urwo ruzinduko, rwari rurimo n’umukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Antony Blinken, ni rwo rwo ku rwego rwo hejuru cyane abategetsi bo muri Amerika bagiriye muri Ukraine kuva igabweho igitero n’Uburusiya mu mezi abiri ashize.

Iyi nama hagati y’uruhande rwa Ukraine n’urw’Amerika, yamaze amasaha atatu, yabaye mu gihe Uburusiya bwongereye umurego mu gikorwa cyabwo cya gisirikare mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Pologne (Poland) nyuma y’urwo ruzinduko, Bwana Austin yavuze ko Amerika ishaka kubona “Uburusiya bucitse intege ku kigero cyuko butashobora gukora ibintu nk’ibyo bwakoze mu gutera Ukraine”.

Uyu Minisitiri w’ingabo z’Amerika yongeyeho ko abategetsi bo muri Amerika bacyemeza ko Ukraine ishobora gutsinda iyi ntambara iramutse ihawe “ibikoresho bikwiye” n'”ubufasha bukwiye”.

Umunyamakuru wa BBC James Landale ukurikiranira hafi ibijyanye n’umubano w’ibihugu, avuga ko amagambo ya Bwana Austin, asaba ko Uburusiya bucibwa intege, ari imvugo ikakaye idasanzwe ikoreshwa na Minisitiri w’ingabo w’Amerika.

Uyu munyamakuru avuga ko ari ikintu kimwe gufasha Ukraine kwirwanaho ku bushotoranyi bw’Uburusiya, bikaba ikindi kintu gikomeye kuvuga ku guca intege ubushobozi bw’Uburusiya.

Ibyo Bwana Putin ashinja uburengerazuba byo kugerageza “gusenya Uburusiya”, yavugiye mu ijambo ryo ku wa mbere, bisa nk’ibyasubizaga ayo magambo ya Bwana Austin.

Bwana Zelensky yasabye ko hongerwa ubufasha mu bya gisirikare ibihugu byo mu burengerazuba biha igihugu cye

Abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo z’Amerika bavuze kuri izo miliyoni zindi z’amadolari z’inkunga mu bya gisirikare zatangajwe, bavuga ko hafi miliyoni 332 z’amadolari (miliyari 340 mu mafaranga y’u Rwanda) z’iyo nkunga zizahabwa Ukraine.

Ibi bitumye ubufasha bwose bwo mu rwego rw’umutekano Amerika imaze guha Ukraine kuva igitero cy’Uburusiya cyatangira, burenga miliyari 3.7 z’amadolari.

Bwana Zelensky amaze ibyumweru atakambira abategetsi bo mu burengerazuba ngo bongere ibikoresho bya gisirikare bigera muri Ukraine, asezeranya ko ingabo za Ukraine zishobora gutsinda ingabo z’Uburusiya, mu gihe zaba zihawe indege z’intambara n’izindi modoka z’intambara.

Mu cyumweru gishize, Amerika yemeje ko ku nshuro ya mbere yahaye ingabo za Ukraine imbunda za rutura zo mu bwoko bwa howitzer ndetse na za radars zo gutahura ibisasu birashwe n’imbunda za rutura.

Ambasaderi w’Uburusiya muri Amerika yavuze ko Uburusiya bwohereje ubutumwa bwo mu rwego rwa diplomasi busaba Amerika gusoza ibikorwa byayo byo guha intwaro Ukraine.

Bwana Blinken yatangaje ko guhera mu cyumweru gitaha bamwe mu bakozi b’ambasade y’Amerika bazatangira gusubira muri Ukraine.

Mu ntangiriro, byitezwe ko bazaba bakorera mu mujyi wa Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine, mu gihe hari gahunda y’igihe kirekire yo kongera gufungura ambasade y’Amerika i Kyiv.

Abasirikare batwaye isanduku irimo umurambo w’umusirikare w’Uburusiya Nikita Avrov, wari ufite imyaka 20, mu muhango wo kumusezeraho muri kiliziya y’i Luga, kuri kilometero 150 mu majyepfo y’umujyi wa Saint Petersburg, mu Burusiya, ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa kane mu 2022, nyuma yuko apfuye ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu, mu gitero gikomeje cy’Uburusiya muri

Perezida w’Amerika Joe Biden arashaka gushyiraho Bridget Brink, umudiplomate ubimazemo igihe, ngo abe ambasaderi w’Amerika muri Ukraine – umwanya umaze imyaka irenga ibiri udafite uwurimo.

Bwana Blinken yanashyigikiye ukuntu Amerika irimo kwitwara mu rwego rwa diplomasi, abwira abanyamakuru ko urugaga rw’ibihugu byo mu burengerazuba ubutegetsi bwa Biden bwashyize hamwe, bwokeje igitutu guverinoma ya Perezida Putin.

Bwana Blinken yagize ati: “Uburyo twashyizeho, ubufasha bwinshi kuri Ukraine, igitutu cyinshi ku Burusiya, ubufatanye bw’ibihugu birenga 30 birimo kugira uruhare muri ibi bikorwa, burimo gutanga umusaruro ufatika.

“Kandi turimo kubibonera ku bijyanye n’intego z’Uburusiya z’intambara, Uburusiya burimo kunanirwa [kuzigeraho], Ukraine irimo kwitwara neza”.

Bwana Blinken yongeyeho ati: “Ukraine ifite ubusugire, [kandi] yigenga izabaho igihe kirekire kurusha icya Vladimir Putin ari ku rubuga [rw’ubutegetsi]”.

Avuga nyuma y’iyo nama n’abategetsi bo muri Amerika, Bwana Zelensky yavuze ko guverinoma ye yishimiye “ubufasha butari bwarigeze bubaho mbere” Amerika yahaye igihugu cye.

Yongeyeho ko yifuza “gushimira Perezida Biden mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’abaturage bose ba Ukraine kubera ubuyobozi bwe mu gufasha Ukraine”.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwahaye ikindi cyerekezo igitero cyabwo, bwibanda mu karere ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine, ndetse hari abategetsi bo muri Amerika bemeza ko Uburusiya bwohereje muri Ukraine amatsinda ya batayo z’imirwano arenga 76.

Ku wa mbere, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yatangaje mu makuru mashya y’ubutasi ko Uburusiya hari ibyo bwagezeho bicyeya muri ako karere, ariko “ntiburagera ku gikorwa gikomeye” kubera ibibazo bijyanye n’ibikoresho n’imikorere.

Ayo makuru mashya y’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubwongereza yagize ati: “Kurwana kuri Mariupol kwa Ukraine na ko kwaciye intege cyane imitwe myinshi y’igisirikare cy’Uburusiya ndetse kugabanya gutanga umusaruro mu mirwano kwayo [iyo mitwe]”.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger