AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Vietnam baganira kuri kandidatire ye muri OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ku munsi w’ejo yakiriwe na Perezida wa Vietnam, Tran Dai Quang baganira  kuri kandidatire ye yo kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Louise Mushikiwabo, yanaganiriye na Pham Binh Minh Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Vietnam ku mubano w’ibihugu byombi (u Rwanda na Vietnam)  aho banavuze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye kandi ko byombi bihuje icyerekezo.

Uru ruzinduko rwa  Minisitiri Mushikiwabo, wari n’umwanya wo kubwira Vietnam ku bijyanye na gahunda ze zo kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Vietnam akaba ari kimwe mu bihugu bigize uyu muryango. Dore ko ururimi rw’ Igifaransa ari ni ururimi rw’ubutegetsi muri Vietnam, dore ko iki igihugu cyanakolonijwe n’Abafaransa.

Minisitiri Louise Mushikiwabo abicishije ku rubuga rwa Twitter yanditse avuga ko u Rwanda na Vietnam  bisangiye umwuka umwe wo kwigira no kongerera ubushobozi/ Gushora imari mu abaturage bibihugu byombi “Vietnam n’u Rwanda bisangiye umwuka umwe wo kwigira nokwizera mugushora imari / kongerera ubushobozi abaturage bacu. Na mugenzi wanjye twaganiriye ku byiza ku bufatanye mu by’ubuhinzi, ubufatanye mu by’ingendo z’indege, ubucuruzi, ikoranabuhanga no guhugura abakozi.”

Muri uku kwiyamamaza kwe, Minsitiri Mushikiwabo ibyo  ashyize imbere  naramuka atowe, azazamura ururimi rw’Igifaransa, azahanga imirimo mu rubyiruko, azongerera Umuryango wa OIF icyizere ugirirwa hakabaho no gusangizanya ubunararibonye.

Minisitiri Mushikiwabo aganira na bamwe mu bayobozi ba Vietnam
Itsinda ryakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger