AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Busingye yaburiye abagabo basambanya abakobwa bitwaje ko baribambaye impenure

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko abagabo basambanya abangavu bitwaje ko baribambaye impenure, badateze kuzihanganirwa na gato.

Ibi Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu Karere ka Nyanza aho yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana by’umwihariko mu kubasambanya.

Ibyo biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: “Sobanukirwa ibyaha ubyirinde, Turwanye ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana”.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, yagaragaje ko mu 2019 mu Karere ka Nyanza bakiriye dosiye 177 z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe n’abantu 184 harimo abagabo 155 n’abagore 29.

Yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo mu 2019 hagaragaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 1721 bingana na 18.3% by’amadosiye y’ihohoterwa mu gihugu hose.

Muri ibyo byaha ikiza ku isonga ni ugusambanya abana kuko RIB yakiriye ibirego 60. Ikiza ku mwanya wa kabiri ni ugukubita no gukomeretsa kuko hakiriwe ibirego 36; naho ku mwanya wa gatatu hari guhoza ku nkeke kuko hakiriwe ibirego 24.

Hagaragajwe ko ibirego byakiriwe mu Ntara y’Amajyepfo ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ari 18; naho ubaharike n’ubushoreke ni 14.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yagaragaje ko ibyaha by’ihohoterwa byagaragaye mu 2019 ari 214 ariko RIB yo ivuga ko yakiriye ibirego 177 gusa.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yagize ati “Aha ndagira ngo twibaze aho icyo kinyuranyo kiri kuko twebwe tugifata nk’ibibazo bitagejejejwe mu butabera.”

Ku kijyanye n’abangavu batewe inda imburagihe, Ntazinda yavuze ko abazitewe ari 543 ariko RIB ivuga ko yakiriye ibirego 60 gusa.

Kalihangabo yagize ati: “Umuntu yakwibaza ikibazo cyabaye kugira ngo abarengaho gato 10% ibibazo byabo bibe bitarakurikiranwe mu nzego z’ubutabera”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, amaze kubona ibyo bipimo yavuze yaburiye abahohotera abandi avuga ko batazajenjekerwa.

Ati: “Abakora iryo hohoterwa bagakora n’ibindi byaha bakoresheje imihoro, amasuka, ishoka, agafuni n’ibindi bikoresho bya gakondo […] ubikoreshe nk’intwaro yo kwica cyangwa gukomeretsa mugenzi wawe; ako kanya uba urimo uhamagaza inzego zibishinzwe nazo ngo zikoreshe intwaro ingana nk’iyo cyangwa isumba iyo kugira ngo baguhagarike”.

Busingye yasobanuye ko ari ko amategeko abiteganya ko ‘iyo ufashe intwaro ushaka gukomeretsa cyangwa kwica biba bisaba ko uhura n’indi ntwaro imeze ityo cyangwa iyisumba kugira ngo uhagarikwe’.

Abakobwa bambara imyenda migufi

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yaburiye abagabo ndetse n’abasore bitwaza ko ‘basambanya abakobwa kuko baba bambaye imyenda migufi bakabashotora’ avuga ko urwo ari urwitwazo ahubwo bo ubwabo bakwiye kwirinda ingeso mbi.

Ati: “Ariko umugabo utekereza ngo umwana w’abandi yambaye Mini ngo ni uruhushya rwo kumuterura; umuterura nka nde wowe? Umwana washatse kwambara Mini uramushakaho iki? Umwana kwambara mini ntacyo bitwaye. Ariko se wa mugabo we wayambaye ari wowe aho kujya guterura abandi”.

Yaburiye ‘abigize ingwe basambanya abangavu’ avuga ko bazashakirwa Pariki yabo

Busingye yakomeje aburira abagabo n’abasore ‘bigize ingwe’ bagasambanya abangavu ko akabo kashobotse.

Ati: “Tugatangira gukumira abakobwa bacu ngo ntimugende, ntimujye hariya burije, ni ku manywa. Umwana wacu akeneye gusohoka; ejo bazajya mu mijyi cyangwa hanze y’igihugu. Abana bacu batinyishijwe izo ngwe z’abahungu; bahindutse ingwe ryari? Niba ari ingwe, ingwe ziba mu Kagera muri Pariki, Pariki y’abantu nkabo sintekereza ko izaba Akagera, izaba Mpanga (gereza)”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger