AmakuruAmakuru ashushye

MINISANTE yatangaje icyatumye igiciro cyo kwipimisha COVID-19 kigabanywa

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igipimo cya COVID-19 gitanga ibisubizo bicukumbuye kizwi nka PCR (polymerase chain reaction), kigiye kujya cyishyurwa 30,000 Frw, kivuye ku 47,200 Frw.

Ni ibiciro byahise bitangira gukurikizwa, bikazageza ku itariki 10 Mutarama 2022.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel nyuma y’iryo tangazo yatangaje ko “Ibi bizakorwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko (igiciro) gishobora kuvugururwa igihe bibaye ngombwa.”

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwipimisha COVID-19 kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze, harimo n’Abanyarwanda bifuza kujya mu iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe virus yihinduranyije itera COVID-19 yo mu bwoko bwa Omicron ikomeje gukwirakwira hirya no hino, mu Rwanda no mu mahanga.

Ni mu gihe kandi ku rwego mpuzamahanga hakomeje kwibazwa niba ibipimo bitanga ibisubizo byihuse (Rapid Test) bishobora kugaragaza uburwayi ku muntu wanduye Omicron, ku ijanisha rifatika.

Ibipimo byizewe kurushaho ni ibya PCR, ariko ugasanga bisaba amafaranga menshi.

Minisitiri Ngamije yauze ko abantu bagiye gukorera ingendo mu Rwanda basabwa kubanza kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR, ariko bitewe n’uko hari ibihugu kubona ibyo bipimo bigorana, usanga abantu bipimisha mbere y’iminsi itatu y’urugendo.

Ngamije yakomeje ati “Hanyuma kubera ko iyi virus (Omicron), igihe wanduriye ntuhita uyibona mu maraso, hari iminsi igomba gutambuka kugira ngo itangire igaragaze ko irimo. Iyo minsi iva ku minsi itatu ikagera ku minsi nk’itanu, itandatu.”

“Birumvikana ko dukeneye cya gipimo kindi ku munsi wa gatatu, wa wundi waje mu gihugu tutabashije kubona ko yanduye, turebe niba akiri muzima kuko ari muri hoteli, ntarahura n’abandi, ibiza kumugaragaraho ni ibintu yazanye.”

Iyo bigaragaye ko nta virus afite, wa muntu arataha akazongera kwipimisha ku munsi wa karindwi, akaba yakoresha PCR cyangwa Rapid Test.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Kubera ko Guverinoma ireberera abaturage, yafashe umwanzuro ko PCR iza kwishyurwa ku mafaranga 30,000 Frw, andi 17,200 Frw – kuko PCR ni ibihumbi 47 – ikinyuranyo Leta iraza kucyishyura.”

Hagati aho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 230, bakaba babonetse mu bipimo 33,530.

Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,344.

Imibare y’abagaragaraho COVID-19 mu Rwanda bigaragara ko ikomeje kuzamuka, dore ko mbere yaho ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 153, bakaba barabonetse mu bipimo 19,327.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger