AmakuruPolitikiUbukungu

MINICOM yavuze ingaruka zitegereje abacuruzi bariguhisha ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagarutse ku kibazo cy’abacuruzi bamwe na bamwe bariguhisha ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro ku madoko birimo umuceiri ndetse na kawunga ibasaba ko bakwiye kubigaragaza ababikeneye bakabibona.

Ni nyuma y’uko abatari bake bagaragaje ko bari kujya ku masoko guhaha bagahura n’imbogamizi y’uko abacuruzi bari kubabwira ko ntabihari kandi bihari bitewe n’uko byagabanyirijwe ibiciro bo bakumva ko bazabigurisha mu gihe kiri mbere bumva ko ibiciro bizaba byongeye kuzamuka.

Abajya guhaha bavuga ko hari amakuru ari mu bacuruzi avuga ko banga gutanga ibyo bicuruzwa kuko bakeneye inyungu muri byo,itandukanye cyane n’igiciro fatizo giherutse gushyirwaho na minusiteri ibifite mu nshingano.

Ngo ibi birakoma mu nkokora uburyo bw’imihahire kuko bituma bahaha ibyo batari bagennye,bumwe bagahaha ibijumba kandi bari bashaka umuceri cyangwa se ifu ya kawunga ariko bakayimwa babwirwa ko byabuze.

Kuwa 2 Gicurasi 2023, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome bamwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Musafiri Ildephose basuye abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Musanze na Nyabihu ari nabwo haganiriwe ku biciro fatizo byashyizweho ku birayi,aho abahinzi bagaragaje imbogamizi bafite ariko banemeza ko igiciro cya 400 Frws ku kilo ntacyo kibatwaye.

Ku musozo w’iyi nama niho hagaragarijwe ikibazo cy’ibindi bicuruzwa byunganira ibirayi nabyo byahawe ibiciro birimo:Umuceri na kawunga birikuba iyanga ku masoko bitewe n’ababicuruza bari kubihisha.

Minisitiri wa MINICOM Ngabitsinze Jean Chrisostome yagaragaje ko iki kibazo basanzwe bazi ko gihari ariko avuga ko bari gushaka uburyo cyakemuka kandi ko abacuruzi bakwiye kugaragaza ibyo babitse kuko ejo n’ejo bundi bishobora kuzabatura mu gihombo.

Ati:”Abacuruzi b’imiceri twarahuye,ibyo bifuzaga ko tuganiraho twarabiganiye,icyo kibazo cy’umuceri nta kikiriho ndavuga ku miceri yo mu Rwanda naho ku miceri iva hanze yo ntabwo twashyizeho ibiciro ntarengwa ahubwo twavanyeho TVA umusoro ku nyongeragaciro,ni ukuvuga amafaranga bawuguze havanywaho 18% yayo,rero abacuruzi bari bafite kigori cyangwa umuceri muremure cyangwa Basumati twabashyiriyeho ibiciro bakaba bawubika kuko uko bigenda ni inganda ziwutonora zikaza zikawubaha kuko twamaze kuganira twumva uko bimeze ndahamya ko mu minsi mikeya iki kibazo kizaba cyakemutse kuko abanyenganda haraho bifuzaga ko twumvikana kandi twabyumvikanyeho bitanagoranye”.

Minisitiri wa MINICOM Dr.Ngabitsinze Jean Chrisostome asaba abacuruzi kubahiriza itegeko ry’ibiciro ku masoko

Yskomeje agira ati:” Abawubitse bawusohore ntakibazo ari imiceri yo mu Rwanda ariyo hanze yavuyeho TVA, kuyibika n’ubundi dufite Tanzania irimo ireza cyane, mu minsi mike bashobora kuzana mwinshi ugasanga wa wundi wabitse muri stock uraguhombeye, nabagira inama yo kuwusohora ubu nta mbogamizi zikiriho aho kuwubika ukaba wakwikururira ibihombo”.

MINICOM irashimira abacuruzi bakomeje gushyira mu bikorwa aya mabwiriza nk’uko yatanzwe, bagasabwa kumanika ibiciro ahasanzwe kugira ngo byorohere umuguzi kubibona, abari bahanywe bazira kutubahiriza amabwiriza barababariwe ariko basabwa kutongera gukora amakosa.

Abacuruzi basabwe kumenyekanisha umuceri bafite mu bubiko mbere y’itariki 19 Mata 2023, kugira ngo bazasubizwe TVA, abaguzi barasabwa kumenyekanisha amakuru y’aho amabwiriza atubahirizwa bifashishije umurongo wa Telefone utishyurwa 3739.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger