AmakuruAmakuru ashushye

MINEDUC yongereye igihe amanota y’abarangije S6 arasohokera

Mu gitiondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi, REB, cyatangaje ko kiza gushyira hanze amanota y’abarangije amashuri yisumbuye n’abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

REB yari yatangaje ko ku Isaha ya Saa munane z’Amanwa amanota araba yamaze gushyirwa ahagaragara.

Minisiteri y’uburenzi yo imaze gutangaza ko aya manota atagisohotse saa munane, ahubwo ko ateganyijwe gushyirwa ahagaragara ku isaa cyenda  n’igice (3;30) z’amanwa, ni ukuvuga ko yongereyeho isaha n’iminota mirongo itatu.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 51 nibo bitabiriye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, byakozwe mu Ugushyingo 2019.

Aba bakaba barabikoreye mu byumba by’ibizamini 389 hirya no hino mu gihugu.

Umwaka wari wabanje abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bangana na 42,145 bigaga mu mashuri asanzwe na 21,847 bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abahungu ni bo batsinze ibizamini byo mu mashuri asanzwe ku kigero cyo hejuru aho batsinze ku kigero cya 93.033%, mu gihe bashiki babo bo batsinze ku kigero kingana na 84.0%. Imibare ya Minisiteri y’uburezi yerekana ko abanyeshuri bose batsinze ku kigereranyo cya 88.22%.

Ku rundi ruhande, abigaga imyuga n’ubumenyingiro bo batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku kigero cya 95.23%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger