AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

MINEDUC yakuyeho rassemblements mu bigo by’amashuri

Minisiteri y’uburezi yasabye ibigo by’amashuri kwirinda kongera guhuriza hamwe abanyeshuri mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus ku banyeshuri, abarimu n’abandi bakozi babarizwa mu bigo by’amashuri.

Ejo kuwa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020. Nibwo hatangajwe iyi myanzuroyavuze ko ishingiye ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwo ku wa 6 Werurwe 2020, bukangurira Abanyarwanda kwirinda no gukumira Coronavirus.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yakomeje asaba amashuri “Gushyiraho uburyo bunoze bwo gukaraba intoki no kongera isuku mu bigo by’amashuri, hashyirwaho ibikoresho byabugenewe, bigakoreshwa mbere yo kwinjira ahantu hose hahurira abanyeshuri (mbere yo kwinjira mu mashuri, ahategurirwa amafunguro, aho basangirira, inzu z’imyidagaduro n’aho baryama.”

“Kwirinda guhuriza abanyeshuri bose hamwe, amabwiriza areba abanyeshuri bose agatangirwa mu byumba by’amashuri.”

Minisiteri y’Uburezi kandi yasabye ko umunyeshuri cyangwa umukozi wagize aho ahurira n’umuntu waturutse mu bihugu bivugwamo Coronavirus kandi akaba afite inkorora, ibicurane n’umuriro mwinshi, agomba kujyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo asuzumwe.

Naho umunyeshuri wiga ataha ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus kandi akaba afite aho yahuriye n’umuntu waturutse mu bihugu iyo ndwara yagaragayemo, akwiye kwihutanwa kwa muganga, “hakamenyeshwa ubuyobozi bw’ishuri kandi ntiyoherezwe ku ishuri kugira ngo atanduza abandi.”

Abayobozi b’amashuri kandi bibukijwe gukorana n’izindi nzego bahanahana amakuru no kwihutira kumenyesha Minisiteri y’Uburezi igihe haketswe ibimenyetso bya Coronavirus, ku munyeshuri cyangwa ku mukozi w’ikigo cy’ishuri.
Nubwo iyi virusi itaragera mu Rwanda, igihugu gikomeje gufata ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abantu bose binjira mu Rwanda ndetse hashyizweho uburyo umuntu watahurwaho iyi ndwara yavurwa, adahuye n’abandi ngo abe yabanduza.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo guhagarika ibitaramo n’ibikorwa bitari ngombwa bihuriza hamwe abantu benshi, ibitarahagaritswe ababitegura bagasabwa gushyiraho uburyo bufasha abantu kubanza gukaraba.

Abanyarwanda kandi basabwe guhagarika ingendo zitari ngombwa, cyane cyane mu bihugu byavuzwemo iki cyorezo. Kugeza ubu harimo kurebwa uko no mu modoka zitwara abagenzi, hashyirwamo alcool izajya ifasha abantu kwisukura.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko imaze guhitana abantu bageze kuri 4200, mu gihe abayanduye magingo aya habarurwa 115 000.

Magingo aya yamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku wa Kabiri byemejwe ko hari Umubiligi inzego z’ubuzima zasanze ayirwaye.

MINEDUC yakuyeho rassemblements mu bigo by’amashuri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger