Amakuru ashushyeImikino

Michael Sarpong na Jules Ulimwengu bagarutse muri Rayon Sports

Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bari baragiye mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bakinire iyi kipe yambara ubururu n’umweru imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda kuko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera icyorezo cya Novel coronavirus  cyateye iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe cy’imikino cyemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugera igihe kitazwi, kubera icyorezo cya Novel coronavirus  kimaze guhitana abarenga 106 mu bantu ibihumbi 4.515 bafashwe n’iki cyorezo.

Imikino mpuzamahanga igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe irimo n’iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu nka;  Australia, Taiwan na Thailand.

Ni muri urwo rwego n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bakora igeragezwa mu makipe atandukanye yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bagakomeza gukinira Rayon Sports bafitiye amasezerano.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n’amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y’uyu mwaka barangije shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro.

Ibi birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi kuko hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.

Michael Sarpong watsinze ibitego bitandatu mu mikino ibanza ya shampiyona agiye kugaruka mu Rwanda
Rutahizamu Jules Ulimwengu watsindiye Rayon Sports ibitego 30 mu mikino yose y’umwaka ushize w’imikino yitezwe i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger