AmakuruImikino

Messi, Xavi, Neymar, Ramos na Suarez mu bavuze amagambo yuje imbamutima kuri Iniesta

Nyuma yo gutangaza ko uyu mwaka ari wo wa nyuma ari gukinira FC Barcelona yari amazemo imyaka 16, abenshi mu bazi Andres Iniesta bashyize ahagaragara ubutumwa bumuha icyubahiro bijyanye na byinshi yakoze mu mupira w’amaguru.

Ku munsi w’ejo ni bwo Andres Iniesta yatangaje kumugaragaro ko agomba kuva muri Barca uyu mwaka w’imikino urangiye, akaba ahabwa amahirwe yo gukomereza umwuga we muri shampiyona y’Ubushinwa, mu gihe perezida wa Barcelona Josep Maria Bartomeu we yashimangiye ko Iniesta afite ikaze rihoraho muri Barcelona.

Nyuma yo gutangaza iby’aya makuru, abenshi mu bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru batambukije ubutumwa buhumuriza uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko bunamwifuriza guhirwa aho ateganya kuzerekeza.

Ikipe ya FC Barcelona uyu musore yakiniraga ni yo yabimburiye abandi mu guha icyubahiro uyu musore. Ibicishije kuri Twitter yayo Barcelona yagize ati” Ntituzigera tukwibagirwa Andresiniesta8″.

 

Lionel Messi

“Andres, warakoze kuba waramaze iyi myaka yose mu mupira w’amaguru. Byari iby’agaciro mu kuryoherwa n’yi sport turi kumwe ndetse no kumarana nawe ibihe nk’ibi bitazibagirana . Nkwifurije amahirwe haba ahandi ugiye ndetse n’ubuzima bwawe. Uri uw’ingenzi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Tuzagukumbura!!!”

Xavi Hernandez

“Mufatanyabikorwa, mugenzi wanjye ndetse n’inshuti. Umutima wawe mwiza ni wo w’ingezi kurusha impano yawe. Byari iby’agaciro gukinana nawe. Urakoze cyane!”

Sergio Ramos

“Warakoze Andresinho8. Uri uw’agaciro!”

Sergi Roberto

“Wambereye intangarugero kuva nagera muri Barcelona. Byari ibyishimo bikomeye kubana nawe mu bihe byinshi. Warakoze cyane kuri buri kimwe Andres Iniesta. Uri urugero rwiza kuri buri wese!”

Ivan Rakitic

“Warakoze cyane Andres Iniesta, Kapiteni wanjye, mugenzi wanjye n’inshuti yanjye. Amahirwe masa kuri wowe ndetse n’umuryango wawe mu buzima bushya mugiye gufata!”

Luis Suarez

“Uyu munsi wamenyekanishije icyemezo cyawe, gusa uracyafite igihe cyo kurya ubuzima nshuti yanjye. Uri kapiteni w’agatangaza!”

Neymar

“Maestro, Ni icyubahiro gikomeye cyane kuba narakinannye na we muri Barcelona, naragufanaga kuva kera ndetse n’igihe naziye kubana nawe, nabaye mu rukundo n’imikinire ye ndetse cyane n’uwo wari we hanze y’ikibuga…nzahora mbwira inshuti zanjye, abana n’umuryango ko nagize ibyishimo byo kwishimira ibikombe ndi iruhande rwe. Mwarakoze cyane Barcelona, ndabashimira nashimira abakunzi b’umupira w’amaguru ku byo mwankoreye!!! Amahirwe n’imigisha mu rugendo rwawe rwa buri gihe kapiteni, Andres Iniesta.”

Juan Mata

“Nahoraga ndota gukina umupira w’amaguru nka Andres Iniesta”.

David de Gea

“Warakoze kuba waratumye igihugu cyose kigira inzozi. Gukinana nawe biranezeza.”

Gary Lineker

“Andres Iniesta agiye kuva muri Barcelona. Ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati b’iyi myaka ndetse n’izaza. Ni umukinnyi ushimishije watwaye buri kimwe ari kumwe na Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu. Amahirwe n’imigisha mu byo ukora byose.”

David Silva

“Urugendo rwari rurerure kandi hari indi ntambwe yindi twateye. Ntewe ishema no kuba narasangiye umwambaro n’umwe mu bakinnyi beza b’umupira w’amaguru ku isi.”

Samuel Umtiti

“Warakoze Kapiteni, warakoze mwigisha. Byari iby’agaciro n’ishema gukinana nawe mu myaka ibiri. Uri urugero rwiza.”

Gerard Pique

“Tuzagukumbura, tuzagukumbura.”

Javier Mascherano

“Ni iby’agaciro kuba narakinanye nawe, bikarenga kurushaho kuba naramenyanye nawe nshuti. Washyize ikimenyetso muri Barcelona ndetse no muri Espagne. Uzakomeze uryoherwe na ruhago aho uzajya hose.”

Saul Niguez

“Umupira w’amaguru uzagukumbura nshuti.”

Bojan Krkic

“Ntewe ishema n’umupira w’amaguru ku kuba warampaye amahirwe yo guhura nkanigira ku mukinnyi nka Iniesta. Ni intangarugero mu kibuga ndetse nk’umuntu hejuru ya byose.”

Marc Bartra

“Ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, wanatumye abawukunda banezererwa. Ntewe ishema n’ibihe byiza twagiranye mu kibuga, gusa ikirenze ibi ni uko nakwigiyeho nk’umuntu. Tuzagukumbura Don Andres.”

Mario Suarez

“Nagize amahirwe ahagije yo gukinana imikino imwe n’imwe turi kumwe ndetse n’imyinshi mpangaye nawe. Andres Iniesta, uri urugero rwiza kuri buri wese. Nuramuka ufashe icyemezo cyo kuza mu Bushinwa, uzabona ibirenze kuguha ikaze muri iki gihugu cy’igihangage, uzagira ibyishimo kandi ube n’impinduka muri iyi shampiyona y’umupira w’amaguru.”

Iker Casillas

“Byaranejeje cyane kuryoherwa n’umupira wawe muri Espagne, no kuba narambaye umwambaro umwe nawe. Turikumwe, twabonye ibyiza birenze, tutari kumwe twagiranaga uguhangana ko hejuru gusa twubahana! Amahirwe masa Andres Iniesta ku handi werekeje.”

Pedro

“Warakoze Andres Iniesta, byari icyubahiro gikomeye gukinana nawe. Amahirwe masa mu kindi cyiciro cyawe gikurikira!”

Mohamed Elneny

“Wigenda Andres Iniesta! Mu kuri, si abafana gusa baryoherwa n’uko witwara, ahubwo natwe bitubaho. Ibyishimo n’umunezero by’umupira w’amaguru ntibizakomeza kuba uko byari bisanzwe mu gihe utagihari!”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger