AmakuruImikino

Messi, C. Ronaldo, Ronaldinho, Drogba, muri benshi Wenger yagerageje kugura bigapfa ku munota wa nyuma

Mu gihe haburaga igihe gito ngo Arsene Wenger yuzuze imyaka 22 ari umutoza wa Arsenal, hari byinshi byagiye biranga uyu musaza wamaze kwerura ko azasohoka muri iyi kipe mu gihe uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Muri iyi myaka yose umutoza Wenger yari amaze i London atoza Arsenal, hari amazina menshi akomeye y’abakinnyi yagiye agerageza kugura, gusa bikarangira abuze amahirwe yo kubabona ku munota wa nyuma, kandi byarasaga n’aho afite amahirwe yose yo kubabona.

Aba bakinnyi barangajwe imbere na kizigenza Lionel Messi kuri ubu ufatwa nk’umukinnyi wa mbere isi ifite muri iki kinyejana cya 21.

Leon Messi ari mu bo Arsenal ya Wenger yifuje bikarangira ibabuze.

Asobanura uko Arsenal yabuze amahirwe yo gusinyisha Messi, Wenger yagize ati” igihe twakuraga Fabregas muri Barcelona, twashakaga na Messi cyo kimwe na Gerrard Pique. Kubera ko bose bakinaga mu kipe imwe, byarangiye Fabregas ari we tubonye gusa, Messi na Pique ntitwababona.”

Undi mukinnyi Wenger yabuze yarashoboraga kumubona ni Christiano Ronaldo.

Aganira na ITV, Wenger yavuze ko haburaga akantu gato ngo Arsenal ibone Christiano Ronaldo. ” Byasaga n’aho habura akantu gato ngo tubone Christiano Ronaldo. Yari afite umupira wa Arsenal wari wanditseho nimero 9. Icyishe ibintu byose ni uko Carlos Queiroz yaje kujya muri Manchester United bituma bamudutwara kuko yari aziranye na we muri Sporting CP.”

Christiano Ronaldo yakabaye yarakiniye Arsenal.

Ronaldinho ni undi mukinnyi Arsenal yakabaye yarakinishije gusa na bwo bikaza kwanga.

Uyu musore akiva muri PSG yifujwe cyane n’ikipe ya Manchester United, gusa Arsenal yari yaramwifuje agikina iwabo muri Brasil.

Aganira na Sky Sports, Wenger yasobanuye uko amahirwe y’uko Ronaldinho akinira Arsenal yayoyotse.

” Twakabaye twarasinyishije Ronalidinho mbere y’uko ajya muri PSG. Nahuye na mukuru we wari umu agent we, mbere cyane y’uko ajya muri PSG, agifite imyaka 20. Gusa icyatumye tutamubona, ni ukubera amategeko ya hano mu Bwongereza. Icyo itegeko rikora ni ukuguhatira gutegereza kugura umukinnyi, gusa iyo bibaye, ntabwo uba ukimubonye.”

Ronaldinho Gaucho.

 

Didier Drogba na we yakabaye yarakiniye Arsenal gusa na we ntibyigeze bikunda.

” Twakurikiraniraga hafi Didier Drogba akiri muri Le Mans kandi agaciro yari afite kanganaga n’ibihumbi 100 by’ama Pounds. Icyo gihe, twiyumvishije ko atiteguye neza…gusa iyo dushubije amaso inyuma, dusanga twarakoze amakosa”. Wenger asobanura uko Arsenal yabuze amahirwe yo gusinyisha Drogba kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Chelsea yagize.

Wenger ati” kuba ntaraguze Drogba ni amakosa nakoze.”

 

Undi mukinnyi ni Rafael Varane. Uyu myugariro wa Real Madrid na we yakabaye ari umukinnyi wa Arsenal yakabaye yaramubonye ubwo yari akiri muri Lens, gusa kuza kwa Mertisacker kwatumye umutoza Wenger asa n’aho amwibagiwe.

Rafael Varane yakabaye yarakiniye Arsenal.

Undi mukinnyi wakabaye warakiniye Arsenal bigapfa ni N’golo Kante. Uyu musore akiri muri Leicester city Arsenal ni yo yamwifuje mbere y’uko Chelsea imwegukana. Wenger avuga ko yagerageje gusinyisha N’golo Kante gusa birangira Chelsea itanze amafaranga menshi kurusha Arsenal.

Undi mukinnyi wifujwe na Arsenal ntimubone ni Chris Smalling kuri ubu ukinira Manchester United. Wenger avuga ko yifuje cyane Chris Smalling akiri muri Fulham, gusa na we bikarangira atamuguze.

Abandi bakinnyi umusaza Wenger yifuje bikrangira atababonye harimo Gerrard Pique, umuzamu Joe Hart, Gareth Bale, Kylian Mbappe, Dimitri Payet, Angel Di Maria, Eden hazard(uyu nanone Arsenal yakozweho n’ifaranga birangira yigiriye muri Chelsea) ,Kingsley Koman, Paul Pogba, Romelu Lukaku na Yaya Toure.

Arsenal yifuje Suarez ubwo yari muri Liverpool gusa bapfa ko Wenger yamusabye kongera amafaranga akarenzaho ipound 1.

Abakinnyi barimo Gianluigi Buffon, Vincent Kompany, Roberto Carlos, Zlatan Ibrahmovic, na Luis Suarez bo Wenger yakabaye yarababonye, gusa ababura bitewe no gutanga amafaranga make.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger