AmakuruUtuntu Nutundi

Menya uko wakwirinda kundwara y’imitsi bitewe n’inkweto ndende igitsinagore gikunze kwambara

Abagore n’abakobwa bakunda kugira ikibazo cyo kurwara imitsi ku birenge no ku maguru, rimwe na rimwe bitewe no kwambara inkweto ndende igihe kinini kubera impamvu zitandukanye wenda zirimo n’akazi bakora. Gusa hari uburyo ushobora kwirinda kurwara imitsi itewe no kwambara bene izo nkweto niba ukunda kuzambara kenshi, nk’uko urubuga Women’s Health rwabitangaje:

1. Kwirinda kuzigendana n’amaguru

Iyo uziko ukunda kwambara inkweto ndende cyane, waba ugiye ku kazi cyangwa uzikunda bisanzwe, wirinda kuzigenderamo igihe ugiye n’amaguru kugira ngo utananiza imitsi y’ibirenge kuko uba uri kubangamira itembera ry’amaraso mu mitsi y’amaguru n’ibirenge. Niba hari aho uba uri bugende n’amaguru wakagombye kwitwaza izindi zo hasi uza kugenderamo.

2. Kwicara uzikuyemo

Niba ukunda kwirirwa wicaye mu biro kandi ukaba utegetswe kujya ku kazi wambaye inkweto ndende gusa, zikuremo mu gihe wicaye uzisubizemo uhagurutse nugaruka uzikuremo gutyo gutyo kugira ngo wirinde ko uza kumara igihe kinini wicaye n’inkweto zinaniza ibirenge. Ni ukuvuga ko ugomba kuba ufite utundi dukweto two hasi wambara igihe wicaye mu kazi.

3. Kunanura amaguru

Mu gihe ubona utari bukuremo inkweto kandi ukaba ugiye kwirirwa wicaye, jya ugerageza urambure amaguru wongera uyahina kuburyo utaza kumara umwanya munini wicaye mu buryo bumwe. Ushobora no gukuramo ibirenge ugakandagira ku nkweto hejuru, bikaba biruhuka buhoro buhoro.

4. Gukora massage y’ibirenge

Niba wiriwe wambaye inkweto ndende, ni byiza ko ugeze mu rugo ufata amazi ashyushye ukayoga ku maguru kandi ugakora masaje y’ibirenge n’amaguru ukoresheje amavuta ya gikotori, ukumva ko imitsi irambutse neza kandi ukabikora mbere yo kuryama.

5. Kwambara inkweto zivura imitsi

Igihe wumva utangiye kugira ikibazo cy’imitsi gitewe no kwambara inkweto ndende, hari inkweto zikora masaje y’ibirenge zagenewe abantu bagira icyo kibazo cy’imitsi. Nawe wazishaka mu gihe uri mu rugo ukazambara, zirafasha cyane.

Ubu buryo bwose bufasha umuntu ukunda kwambara inkweto ndende igihe kinini, ntabe yagira ikibazo cy’imitsi itewe nazo kandi ni ibintu buri wese yashobora bitagoye. Ibi kandi binarinda umuntu ukunda kwambara inkweto ndende kuzana imfundiko nini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger